Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yanyuzwe n’indirimbo zigize album nshya y’umuhanzikazi Ariel Wayz ndetse agaragaza izo yakunze kurushaho.
Ni nyuma y’uko uyu muhanzi ashyize hanze album ye ya mbere yise ‘Hear To Stay’, iri gukundwa na benshi. Minisitiri Nduhungirehe, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko yayumvise yose uko yakabaye, maze yemeza ko iyo Ariel Wayz aba Umunyamerika, atari kujya asibangana ku rutonde rwa US Billboard Hot 100.
Yagize ati: “Maze kumva album yose uko yakabaye, iyo Ariel Wayz aza kuba ari Umunyamerika, ntiyari kuzigera ava ku rutonde rw’abahanzi 100 bagezweho (US Billboard Hot 100). Ni umwe mu bahanga bazi kuririmba (Guhogoza).”
Amb. Nduhungirehe asanzwe agaragaza ko ashyigikira abahanzi nyarwanda, aho no mu bihe byashize yitabiriye ibitaramo bitandukanye, birimo icyo Bruce Melodie yamuritsemo album ye ndetse akanagura imwe muri zo kuri Miliyoni 1 Frw. Yanitabiriye ibitaramo bya The Ben na Israel Mbonyi.
Album ya Ariel Wayz, imaze iminsi irenga 20 isohotse, ni iya mbere kuri we, ikaba yarakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki.




