Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Ambasaderi Tete Antonio na mugenzi we wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Christophe Lutundula kuri uyu wa 12 Ugushyingo bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa.
Iki kiganiro cyarebanaga n’uruzinduko Minisitiri Tete na Perezida wa Angola, João Lourenço, bagiriye mu Rwanda na RDC, rwari rwerekeye ku kunga ibi bihugu by’ibituranyi bikomeje gushinjanya ubushotoranyi bushingiye ku mutekano.
RDC ishinja ingabo z’u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze hafi umwaka urwanira muri teritwari ya Rutshuru, ariko guverinoma yarwo yabihakanye, inabyamagana kenshi, ahubwo ishinja iz’iki gihugu kurasa ibisasu ku butaka bwarwo, zifatanyije n’umutwe wa FDLR.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, umwe yabajije Minisitiri Tete niba ubwo we na Perezida Lourenço ubwo bari mu Rwanda, ngo bararubajije impamvu rushotora RDC, ariko asubiza ko ibirambuye mu biganiro biri kuba hagati y’ibi bihugu bitashyirwa hanze.
Umunyamakuru yabajije ati: “Mwari mu Rwanda. Ese mwarubajije impamvu rushotora RDC?” Minisitiri Tete yagize ati: “Turatekereza ko umurimo w’umuhuza ari ugushaka igisubizo. Ntabwo turavuga birambuye ku biganiro byabereye i Kigali cyangwa i Kinshasa.”
Perezida Lourenço yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu Rwandda tariki ya 11 Ugushyingo. Hashingiwe ku makuru yashyizwe hanze, ntabwo igihugu cye cyigeze kigaragaza uruhande kibogamiyeho muri iki kibazo, cyane ko gifite inshingano y’ubuhuza cyahawe n’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari n’uwa Afurika yunze ubumwe.




