Minisitiri w’Intebe yagaragaje ibizibandwaho muri gahunda ya guverinoma y’imyaka itanu/NST2

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Nzeri 2024, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagaragarije imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, ndetse n’abanyarwanda bose ibikubiye muri gahunda ya kabiri ya guverinoma yo kwihutisha iterambere ‘NST2’ muri iyi manda y’imyaka itanu (2024-2029).

Kuva mu mwaka wa 2017, guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zari zigamije guhindura imibereho y’abanyarwanda. By’umwihariko ni gahunda biteganywa ko ishyirwa mu bikorwa ryayo rigenzurwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Inkingi eshatu ahanini nizo z’ingenzi zibandwaho harimo: ubukungu, imibereho myiza hamwe n’imiyoborere. Minisitiri w’intebe yagaragaje ibyagezweho muri gahunda ya mbere yo kwihutisha iterambere/NST1 yari imaze imyaka irindwi; yanasobanuye ibyo guverinoma y’u Rwanda iteganya gushyiramo imbaraga mu kwihutisha iterambere rinaganisha ku cyerekezo 2050.

Bimwe mu byagezweho muri gahunda yarangiye harimo ubukungu bwazamutse ku kigero cya 7% buri mwaka ndetse n’umusaruro ku muturage wageze ku madolari 1,040 uvuye kuri 729 muri 2016/2017.

Ku banyarwanda icyizere cyo kubaho cyariyongereye kigera ku myaka 69.9. Muri gahunda ya NST1 hubatswe imihanda ya kaburimbo ipima kilometero 1,600. Ni mu gihe hanubatswe imihanda y’imigenderano ifite uburebure bwa kilometero 4,137. Ni nako kandi imihanda yacaniwe ipima kilometero 2,185.

Muri NST1 guverinoma y’u Rwanda yubatse ibitaro bishya birindwi, ibigo nderabuzima 12 hamwe n’ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze byageze ku 1,252 biturutse kuri 473 muri 2017. Si amavuriro gusa kuko hanubatswe ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 27, hanongerwa amashuri yigisha ibya tekinike.

Minisitiri w’Intebe yanagaragarije abagize Inteko Ishinga Amategeko aho igipimo cyo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku banyarwanda kigeze uhereye muri 2017. Abanyarwanda bagera kuri 76.3% ubu bagerwaho n’amashanyarazi bivuye kuri 34.4%.

Biteganyijwe ko Guverinoma izibanda ku kuzamura ubwinshi bw’imirimo mishya ibyara inyungu, guteza imbere inganda, kunoza ireme ry’uburezi, kugabanya igwingira mu bana bato, kunoza imitangire ya serivisi no kubaka ubukungu burengera ibidukikije.

Mu myaka itanu iri imbere, nk’uko intego n’ingamba zo kwihutisha iterambere NST2 zibigaragaza, ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka kugera ku 9.3%. Ubuhinzi buziyongeraho 6%, inganda ziyongereho 10% na serivisi zizamukeho 10% buri mwaka. Ibikorerwa mu Rwanda ‘Made In Rwanda’ byo bizazamuka ku kigero cya 13% buri mwaka.

Ishoramari ry’abikorera naryo riziyongera rigere kuri miliyari z’Amadolari 4.6 muri 2029, ibi bizanajyana no kwiyongera k’ubwizigamire bw’imbere mu gihugu binafashe leta gucunga neza imari.

Mu bijyanye n’ubuhinzi ho Minisitiri Ngirente yasobanuye ko intego ari ukongera umusaruro no kwihaza mu biribwa. Hazibandwa no ku guteza imbere inganda zitunganya umusaruro ndetse no kubungabunga uwabonetse.

Muri iyi gahunda nshya ya guverinoma igamije kwihutisha iterambere, hagaragajwe ko agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo kaziyongera kagere kuri 77% gaturutse kuri 61% muri 2023.

Ubukerarugendo nabwo bunyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ buzongera ingano y’amafaranga yinjira mu gihugu. Guverinoma kandi ifite gahunda yo gukomeza guteza imbere ibikorwa bitandukanye bikurura abagana igihugu.

Muri iyi gahunda nshya byitezwe ko hazongerwa ikoreshwa ry’ingufu zisubira ku kigero cya 60%. Ni nako ingano y’amazi n’ingufu z’amashanyarazi bizagezwa hose mu gihugu. Hazanakorwa inyigo ku ikoreshwa ry’ingufu za nikireyeli mu kuzamura ubukungu.

Mu bwikorezi no gutwara abantu mu buryo rusange, guverinoma yatangaje ko hazashyirwaho imihanda yihariye izajya ikoreshwa n’amabisi mu mujyi wa Kigali. Hazubakwa ibilometero birenga 300 mu mujyi hanasanwe indi mihanda hirya no hino ireshya n’ibilometero hafi 500.

Bitarenze muri 2029, hazabaho kwikuba kabiri kw’abakoresha RwandAir binajyane n’ibindi byerekezo bishya bizongerwa. Imirimo yo kubaka Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Bugesera hamwe n’ibindi bicyunganira nayo izasozwa, hiyongereho n’ishuri ryigisha ibyo gutwara indege.

Ikoranabuhanga n’itumanaho rizakomeza gushyigikirwa hatezwa imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano, ndetse n’ubushakashatsi buzazana ibisubizo. Hazanatangwa indangamuntu y’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwihutisha imitangire ya serivisi.

Mu ntego zigamije kuzamura ubukungu hagarutswe ku kuzamura ingano y’inguzanyo zihabwa abikorera; hanakoreshwa ikoranabuhanga mu bigo by’imari bizwi nka SACCO.

Byitezwe ko ireme ry’uburezi rizakomeza gutezwa imbere mu byiciro bitandukanye. Aho hazatangwa ubumenyi bw’ibikenewe ku isoko ry’umurimo bikanafasha buri munyarwanda kugira ubumenyi bw’ibanze nko gusoma no kubara.

Ibikorwaremezo bizakomeza kongerwa hanashakwe abarimu bahagije kandi babifitiye ubushobozi. Ibi bizorohereza abanyeshuri bigaga bacucitse ndetse n’abakoraga ingendo ndende bikabaviramo kuva mu mashuri. Ikindi kandi n’amasaha yo kwiga aziyongera.

Iyi gahunda yo kwihutisha iterambere inagaragaza ko izarangira hubatswe nibura ishuri rimwe ryigisha imyuga mu gihe gito muri buri kagali. Ku kigero cya 60% buri karere kazaba gafite ikigo cy’icyitegererezo mu myuga n’ubumenyingiro.

Urwego rw’ubuzima narwo ruzakomeza kwitabwaho hanozwa imitangire ya serivisi hanongerwa umubare w’abatanga serivisi. Leta izashyigikira iyubakwa ry’ibikorwaremezo bishya nk’amavuriro hanagurwe ibikoresho bigezweho. Iyi gahunda ya NST2 izashimangira kandi ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.

Imiyoborere myiza izavugururwa abishimira serivisi bahabwa bagere kuri 85%. Bizanajyana kandi no kugabanya ubwinshi bw’imanza z’idindirira mu bucamanza.

Kugira ngo guverinoma y’u Rwanda ibashe gushyira mu bikorwa izi ngamba zose zigamije kwihutisha iterambere ry’igihugu NST2, harasabwa ubufatanye n’uruhare rw’abaturage, imiryango itari iya leta, abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere bose.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *