Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turkiya, Mevlut Cavusoglu, ategerejwe mu Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turkiya, Mevlut Cavusoglu yiteguye gusura u Rwanda ku wa Kane utaha, itariki ya 12 Mutarama, mu rwego rwo kuzenguruka ibihugu 5 bya Afurika mu rugendo rutangira kuri iki Cyumweru, itariki ya 8 Mutarama .

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Turkiya, urugendo rwa Çavu?o?lu ruratangirira muri Afurika y’Epfo, mbere y’uko akomeza muri Zimbabwe, u Rwanda, Gabon na Sao Tome na Principe hagati ya tariki 8 na 14 Mutarama.

Iri tangazo rigira riti: “Ibice byose bigize umubano w’ibihugu byombi bizasobanurwa n’ibihugu bimaze kuvugwa, kandi iterambere ry’akarere ndetse na Politiki y’ubufatanye bwa Afurika na Turkiya bizasuzumwa mu ruzinduko rwa Minisitiri Çavu?o?lu.”

Turkiya yateje imbere umuyoboro mugari w’ubufatanye ku Isi harimo Inama z’ubutwererane zo mu rwego rwo hejuru hamwe n’ibihugu 29, Inama hagati ya za guverinoma 4, hamwe n’amashyirahamwe mpuzamahanga menshi.

Iki gihugu kibarizwa muri Balkan kirashaka kurushaho kunoza politiki y’ubufatanye muri Afurika, no kugera mu bihugu byo muri Amerika y’amajyepfo na Karayibe.

Mu Kuboza 2021, Inama ya gatatu y’ubufatanye bwa Turkiya na Afurika yakiriwe na Perezida Recep Tayyip Erdogan i Istanbul, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na guverinoma 16, hamwe n’abaminisitiri 100, 25 muri bo bakaba ari ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga.

Umubano w’ibihugu byombi, u Rwanda na Turkiya, mu myaka mike ishize wagize ingufu, haba mu bucuruzi bw’ibihugu byombi ndetse no muri politiki.

Mu Gushyingo umwaka ushize, byavuzwe ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri Turkiya buri mwaka byiyongereye bigera ku gaciro ka miliyoni zisaga 10 z’amadolari.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *