Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire yasuye ikipe y’igihugu y’Amavubi mu myitozo mbere y’uko ihura na Nigeria ku wa Gatanu.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Werurwe 2025 nibwo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire wari uherekejwe na Perezida wa FERWAFA basuye ikipe y’igihugu y’Amavubi mu myitozo.
Mu kiganiro yagiranye n’abakinnyi ndetse n’abatoza, Minisitiri Mukazayire yashimangiye ko iyi mikino ari ingenzi bityo abasaba ko bazakora ibishoboka byose bakitwara neza.
Abatoza n’abakinnyi b’Amavubi bakomeje kwitegura uyu mukino, aho biteze ko bazashimangira umwuka mwiza wo gukorera hamwe mu guhangana n’ikipe ya Nigeria.
Umukino wa Amavubi na Nigeria uraba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe 2025 muri sitade Amahoro saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.





