Minisitiri w’Ingabo muri Nigeria, Mohammed Badaru Abubakar, yeguye ku mirimo ye, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere ushize na perezidansi yongeyeho bihita bitangira gukurikizwa.
Umuvugizi wa Perezida, Mayo Onanuga, mu itangazo rye yavuze ko Abubakar yaretse akazi kubera impamvu z’ubuzima nubwo ababikurikiranira hafi basanga yegujwe kubera kunanirwa inshingano ze zo kurinda abanyagihugu.
Umuvugizi yagize ati: “Kwegura kwe bibaye mu gihe Perezida [Bola] Tinubu yatangaje ibihe bidasanzwe by’umutekano mu gihugu….”
Ibisambo byitwaje intwaro muri Nigeria ni ikibazo cy’umutekano
Nigeria imaze igihe kinini yibasiwe n’ishimuta ryinshi, ariko mu byumweru bishize hagaragaye ibitero n’ishimuta by’amabandi yitwaje intwaro.
Vuba aha, abantu bitwaje imbunda bagabye igitero ku rusengero rwo muri Leta ya Kogi rwagati muri Nigeria, bashimuta pasiteri hamwe n’abakirisitu bagera ku icumi mu masengesho yo ku Cyumweru gishize.
Ku wa Gatandatu, abagore bagera kuri 30, barimo umugeni ndetse n’abashyitsi bari bitabiriye ubukwe, bashimutiwe i Sakoko mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria.
Nk’uko ikinyamakuru Punch cyo muri Nigeria kibitangaza, ngo muri rusange, abantu bagera kuri 490 bashimuswe mu ntara nyinshi mu byumweru bibiri bishize.
Umubare munini muri bo ni abanyeshuri ku ishuri ryigenga ry’abagatolika ryitiriwe Mutagatifu Mariya i Papiri, muri Leta ya Niger, aho abantu 315, cyane cyane abana, bashimuswe mu mpera z’Ugushyingo. Abana bagera kuri 50 bashoboye gutoroka.




