GyTwB3eXEAEb6j8

Minisitiri w’Intebe yahaye impanuro abasoje Itorero Indangamirwa 15

Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15 ryasojwe kuri uyu wa Kane, itariki 14 Kanama 2025, mu birori byaranzwe n’imyiyereko itandukanye: Akarasisi ka gisirikare, imikino njyarugamba, imbyino gakondo n’ibindi. Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva ni we wasoje iri torero ku mugaragaro.

Mu ijambo rye asoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15, Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yagaragaje akamaro k’Itorero nka kimwe mu bisubizo u Rwanda rwishatsemo bishingiye ku muco, kandi rikaba ryaragize uruhare rukomeye mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yasabye abarangije iri torero kuba umusemburo w’iterambere rirambye ry’u Rwanda, bibanda ku kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda no gukemura ibibazo bikibangamiye iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza yabo.

Minisitiri w’Intebe kandi yabashishikarije guhorana u Rwanda ku mutima no kuba abaranga beza b’Igihugu.

Muri uru rwego, yabasabye kurangwa n’indangagaciro zirimo ubupfura, ubudahemuka, gukorera mu mucyo, ndetse no kurwanya ruswa n’akarengane.

Yanabasabye kandi kwirinda kwishora mu ngeso mbi nko kwiyandarika, gukoresha ibiyobyabwenge n’ubusinzi kuko bishobora gutuma batagera ku nzozi z’abo z’ejo hazaza.

Naho Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana,yashimiye Indangamirwa zitabiriye iki cyiciro zakurikiye neza imyitozo n’amasomo bahawe harimo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda; kuba Intagamburuzwa mu bibazo bahura na byo mu buzima; kuba abaranga b’u Rwanda barushakira imbuto n’amaboko hirya no hino; no gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, icyerekezo cy’Igihugu, kungurana ibitekerezo bigamije kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu no kurinda ibyagezweho.

Yagaragaje intego ya MINUBUMWE yo kongera ubushobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutore cya Nkumba n’umubare w’Intore zitozwa no gukomeza gutoza urubyiruko ruri mu mashuri, n’abari mu mirimo itandukanye yaba iya Leta n’iy’abikorera.

Yatangaje ko hazashyirwaho gahunda yo gutoza urubyiruko mu Ntara n’Uturere twose tw’Igihugu.

Yagaragaje kandi uburyo bwiza bwo kongera umubare w’Intore: gukomeza gushishikariza ibigo bya Leta, abikorera, amashyirahamwe, Koperative, amadini n’amatorero n’izindi nzego, gushyira gahunda y’Intore na Ndi Umunyarwanda muri gahunda y’igenamigambi ya buri mwaka, kuko bifasha abakozi n’abanyamuryango kugira indangagaciro mbonezamurimo, kuzamura imyumvire no kongera umusaruro.

Yashoje asaba Indangamirwa 15 gukomeza gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka u Rwanda.

Mu minsi 45 Intore z’Indangamirwa 15 bamaze batozwa, bahawe inyigisho zitandukanye zigamije kububakamo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda:

– Kuba Intagamburuzwa mu bibazo bahura na byo mu buzima;

– Kuba abaranga b’u Rwanda barushakira imbuto n’amaboko hirya no hino; no gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, icyerekezo cy’Igihugu,

-Kungurana ibitekerezo bigamije kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu no kurinda ibyagezweho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *