Ibinyamakuru byo mu Bubiligi nka La Libre Belgique biravuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Maxime Prevot, ateganya kugirira uruzinduko i Kigali mu Rwanda mu Gushyingo, aho ashobora kwitabira inama y’abaminisitiri ba Francophonie bikaba n’umwanya mwiza wo kureba ko umubano hagati y’ibihugu byombi wahagaze kuva muri Werurwe wasubira mu buryo.
Kuva ku itariki ya 17 werurwe, u Rwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi ku mugaragaro, nyuma y’amasaha make Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi ufatiye u Rwanda ibihano irushinja kugira uruhare mu ntambara yo muri Congo. Ku bategetsi b’u Rwanda, nta gushidikanya ko Guverinoma y’u Bubiligi ari yo yari imbere mu gusabira u Rwanda ibihano.
Mu rwego rwo kwihorera, Bruxelles yatangaje ko abadipolomate b’Abanyarwanda batagifite ikaze muri iki gihugu inatangaza ihagarikwa ry’imfashanyo y’iterambere u Rwanda rwari rwamaze no kwanga.
Ni muri urwo rwego, gutangaza ko Minisitiri w’intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga azitabira inama ya ba minisitiri y’Umuryango Mpuzamahanga wa La Francophonie, i Kigali mu mpera z’Ugushyingo, benshi babifashe nko gutera intambwe ya mbere yo gusubiza ibintu mu buryo nyuma y’uruhererekane rw’imibanire y’amakimbirane hagati y’ibihugu byombi, rumaze imyaka myinshi.
Kimwe mu bya mbere byaranze umwuka utari mwiza mu mibanire y’ibihugu byombi, n’igihe muri Nyakanga 2023, u Bubiligi bwifata bukanga kwakira Ambasaderi w’u Rwanda i Buruseli, Vincent Karega, wari wagenwe kuri uuyu mwanya amezi macye mbere yaho na Perezida wa epubulik, Paul Kagame.
Bivugwa ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho Amb. Karega yari avuye nyuma y’uko hadutse umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda, ari yo yaba yarasabye u Bubiligi kutamwakira, ariko kuri dipolomasi y’u Bubiligi ngo igihe yamaze ari Ambasaderi muri Afurika y’Epfo mu 2013 kugeza 2014, nicyo cyari giteje ikibazo.
Icyo gihe uwari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Hadja Lahbib yasabye u Rwanda kugena undi mudipolomate utari Karega kuri uwo mwanya ariko rurabyanga kuko rutemeraga na gato impamvu zo kwanga uwo rwagennye.
Amezi macye nyuma yaho, muri Nyakanga 2024, u Bubiligi nabwo bwatangaje ko butacyohereje ambasaderi mu Rwanda nyuma y’uko ruryumyeho ntirugire icyo rusubiza ku busabe bwo kwakira ambasaderi u Bubiligi bwashakaga kohereza.
Uku guhangana rero kwarangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka ibihugu byombi bicanye umubano ku mugaragaro u Rwanda ruvuga ko u Bubiligi bwakomeje kurutesha gaciro “yaba mbere no mu gihe cy’amakimbirane yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho u Bubiligi bufite uruhare mu mateka mabi by’umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda”.
Byabaye nyuma y’igihe gito Perezida Paul Kagame atangaje ko u Rwanda rudashobora kwihanganira imyitwarire y’u Bubiligi, kandi rugomba gufata umwanzuro ukomeye.




