1757312878355PHOTO-2025-09-07-15-06-222

Miss Akaliza Amanda yarongowe mu Bufaransa

Akaliza Amanda, wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021, yakoze ubukwe n’umukunzi we Jonas Treize mu birori byahuje inshuti n’imiryango byabereye mu Mujyi wa Chinon, mu Bufaransa, ku wa Gatandatu tariki 6 Nzeri 2025. Mbere yaho, imihango yo gusaba no gukwa yabereye mu Rwanda ku wa 17 Gicurasi 2025.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kumenyekana mu Ugushyingo 2022, ubwo Amanda yatangiye gusangiza inshuti ze ibihe byiza yagiranaga na Jonas, bahuriye i Londres imyaka itanu mbere. Mu 2023, byarushijeho kugaragara nyuma y’uko babatijwe ku munsi wa Saint Valentin, Amanda akajya kenshi agaragaza ko anyuzwe n’urukundo rwa Jonas.

N’ubwo buri wese yabaga mu gihugu gitandukanye, ikoranabuhanga n’urukundo rwabo byabafashije kurushaho kwegerana kugeza bigeze ku rwego rwo guhamya isezerano imbere y’Imana.

Chinon, aho ubukwe bwabereye, ni umujyi w’amateka n’ubukerarugendo mu Bufaransa, uzwi ku nyubako za kera zirimo ‘Forteresse Royale de Chinon’, ahabereye ibiganiro by’ingenzi mu mateka y’igihugu hagati ya Joan of Arc na Charles VII mu 1429. Uyu mujyi kandi uzwiho umuco, amasoko n’inzoga zawo za “Chinon wines”, ndetse ubarizwa mu murage w’Isi wa UNESCO.

Amanda na Jonas bahamije urukundo rwabo imbere y’Imana n’imiryango yabo, basezerana gusangira ubuzima bwabo bwose mu byishimo n’amarangamutima menshi.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *