god_s_sweetest_blessing_to_our_family_baby_ferris_arriving_march_2026_2_-52130

Miss Alliance arakuriwe (Amafoto)

Miss Irasubiza Alliance, wigaragaje mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 akegukana ikamba rya Miss Popularity, yatangaje ko we n’umugabo we Matthew Ferris bari mu byishimo byo gutegura kwakira umwana wabo wa mbere.

Uyu mukobwa wakoze ubukwe mu Ukuboza 2024, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yemeje ko atwite ndetse ko azibaruka mu kwezi kwa Werurwe 2026.

Miss Irasubiza yambitswe impeta muri Kanama 2024, nyuma y’igihe gito agaragaje bwa mbere umusore bakundanaga, ubwo yabimenyekanisha ku nshuti ze n’abamukurikira kuri Instagram. Nyuma y’amezi make yahise akora ubukwe, ndetse ubu we n’umugabo we bari mu myiteguro yo kwibaruka umwana wabo w’imfura.

Irasubiza Alliance ni umwe mu bakobwa bagaragaje ubuhanga n’ugushyigikirwa gukomeye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, aho yegukanye ikamba rya Miss Popularity rimwe mu makamba agaragaza umukobwa ukunzwe kandi ufite abafana benshi.

Ubu abashakanye bombi bari mu byishimo byinshi, bagaragaza ko iyi ntambwe nshya mu buzima bwabo ibuzaniye imbaraga n’ihumure rishya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *