whatsapp_image_2025-12-07_at_9.29_09_pm-482cb

Miss Kalimpinya Queen yegukanye Shampiyona y’u Rwanda 

Nyuma y’amezi arindwi y’imikino itanu ikomeye, Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa mu modoka yabonye umuryango mushya w’ubatwara igikombe: Kalimpinya Queen.

Uyu mukobwa wahoze ari igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017 yegukanye iri rushanwa ku wa 6 Ukuboza 2025, ubwo yari kumwe na Ngabo Olivier, batsindaga isiganwa rya Rallye des Mille Collines ribera mu Karere ka Rwamagana, bakoresheje imodoka yo mu bwoko bwa Subaru Impreza.

Kalimpinya yari yagiye muri iri rushanwa afite icyizere cyo kuba uwa mbere, cyane ko uwo bahora bahanganye Giancarlo Davite atari yaryitabiriye. Gutsindira i Rwamagana byatumye ashimangira ko ari we ukwiriye igikombe cya Shampiyona ya 2025.

Mu duce dutandatu twakinirwaga mu mihanda ya Munyaga, Musha, Rwamagana na Cyaruhogo, Kalimpinya na Ngabo Olivier basoje bakoresheje isaha 1:53:14, barusha iminota 31 n’amasegonda 31 Rutuku Mike na Gasarabwe Alain. Uwa gatatu yabaye Dusingizimana Salvator wakinanaga na Kubwimana Emmanuel.

Mu modoka esheshatu zatangiye isiganwa, ebyiri ntizabashije kurisoza: iya Murengezi Bryan na Mpano Avy-Michel ndetse n’iya Hakizimana Jacques na Ish-Kevin.

Ibi bihembo bigejeje Kalimpinya ku ntsinzi idasanzwe bitewe n’uko ari mu myaka itatu gusa atangiye gutwara imodoka nk’umupilote wigenga. Yinjiye muri uyu mukino mu 2019 nk’umufasha (co-driver) ariko mu 2025 aba umupilote rukumbi watsinze kandi ukarangiza isiganwa ryose rya Shampiyona.

Amasiganwa Miss Queen yitabiriye muri uyu mwaka ni: 1st Sprint Musha Rally – GMT (yaryegukanye)

Rwanda Mountain Gorilla Rally (yasoreje ku mwanya wa 9)

2nd Sprint Nyirangarama Rally (yabaye uwa 4)

Huye Rally (yabaye uwa 3)

Rallye des Mille Collines (yararyegukanye)

Mugenzi we Ngabo Olivier ni we wegukanye igihembo cya Co-pilot w’umwaka.

Mu cyiciro cy’abakinisha imodoka zikururira imbere (front-wheel drive), Rutabingwa Gratien ni we watwaye irushanwa, mu gihe Munyaneza Irénée yegukanye igihembo cy’abafasha (co-drivers)

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *