Miss Nishimwe Naomie, Nyampinga w’u Rwanda 2020 yagarutse ku bihe bikomeye yanyuzemo nyuma yo gucibwa intege n’abantu bamucyuriraga amanota make yagize mu kizamini cya Leta, ibintu avuga ko byamugizeho ingaruka zo kwiheba no kugira agahinda gakabije.
Ibi yabivuze ku wa 2 Nzeri 2025 mu kiganiro cyiswe Girls Impact Gathering, cyateguwe na Women Foundation Ministries, aho yari yatumiwe ngo asangize urubyiruko rw’abakobwa urugendo rwe.
Naomie yavuze ko yishimiye cyane kwegukana ikamba rya Miss Rwanda mu 2020, ariko ibyishimo bye bikaza gusubizwa inyuma n’uko amanota ye y’ikizami cya Leta asohotse mu 2019 ku ishuri rya Glory Secondary School mu ishami rya MEG (Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi), aho yabonye amanota 13 kuri 73.
Yagize ati: “Ubwo amanota yasohokaga, ibintu byarahindutse cyane. Mu rugo byashyushye, abantu batangira kumbona nk’uwatsinze Miss Rwanda ariko atize neza. Nari nkiri umwana, bigera aho numva nta gaciro mfite.”
Yakomeje avuga ko kuba yaratowe mu gihe cya Covid-19 nabyo byamubujije gushyira mu bikorwa imishinga ye, hanyuma bikiyongeraho amagambo yo kumusebya ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bamwitaga umuswa. Ibyo byose byamuteye kwiheba no kwitakariza icyizere.
Ariko kandi, Naomie yavuze ko gusenga afatanyije n’umuryango we byamubereye igisubizo. Yibutse ko Imana yamuhisemo mu bakobwa barenga ibihumbi bibiri kugira ngo atorwe nka Nyampinga w’u Rwanda, bityo akomeza kubaho yongera kwigirira icyizere no kwereka abantu ko hari byinshi ashoboye uretse amanota.
Kuri ubu, Miss Nishimwe Naomie avuga ko yavuye muri ibyo bihe bitoroshye, akaba ari umwe mu bakobwa benshi bafatirwaho urugero, kandi ashimangira ko ari ku bw’Imana yabashije kubivamo.




