Guverineri wa Cabo Delgado, Valige Tauabo, ku wa Mbere, itariki ya 02 Nzeri yafunguye ku mugaragaro ibyumba bine by’Ishuri Ribanza rya Namalala mu karere ka Mocimboa da Praia.

Iyubakwa ry’aya mashuri ryashobotse ku nkunga y’amafaranga yatanzwe n’Ingabo z’u Rwanda, mu rwego rw’umubano wa kivandimwe hagati y’ibihugu byombi.

Ibyumba bine by’ishuri bifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 500. Kugeza ubu ishuri ryari rifite abanyeshuri 122, nabo bigiraga munsi y’ibiti nk’uko iyi nkuru dukesha Club of Mozambique ivuga.

Guverineri Tauabo yagize ati: “Turashaka gushimira byimazeyo Ingabo z’u Rwanda ku nkunga batanze mu kubaka iki gikorwa remezo cy’ishuri, kerekana neza ubuvandimwe n’ubufatanye, bizakomeza kwandikwa mu mitima ya buri wese muri twe.”

Umudugudu wa Namalala uherereye mu karere gahana imbibi na Mocimboa da Praia na Palma nko mu birometero 40 uvuye ku cyicaro gikuru cy’akarere, ukaba utuwe n’abantu bagera ku 1.700.





One Response
Mocímboa da Praia: Guverineri yatashye ibyumba by’ishuri byubatswe na RDF muri Namalala
Ibyumba 4 vyakira abanyeshure 500? N’ukuvuga abanyeshure 125 mw’ishule rimwe!!