Abakozi ba sosiyete sivili n’abayobozi gakondo muri Ituri barahamagarira Guverinoma ya Congo kwihutisha gahunda yo kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro mbere yo gufunga ibirindiro by’Ingabo za MONUSCO biteganijwe mu mpera z’Ugushyingo 2025, mu duce twa Pamitu Ame na Mbr’bu, muri teritwari za Djugu na Mahagi, biteganijwe mu mpera z’Ugushyingo 2025.
Iki cyifuzo cyatanzwe nyuma y’ubutumwa bw’isuzuma bwakozwe na n’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO), ku itariki ya 6 Ugushyingo.
Babona ko kwamburwa intwaro ari ngombwa kugira ngo hirindwe ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byose bishobora kubangamira iterambere rimaze kugerwaho nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.
Kuba hari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe Kubungabunga Amahoro mu gihe cy’imyaka irindwi ngo byafashije kugarura umutekano mu turere, kuva kera twibasiwe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, byoroshya itahuka ry’ibihumbi by’abavanwe mu byabo, kongera ibikorwa by’ubuhinzi n’ubukungu, ndetse n’imibereho myiza mu baturiye amasoko nk’irya “Ame”, akurura abarenga ibihumbi icumi buri cyumweru.
Icyakora, abayobozi ba gurupoma za Pamitu-Ame na Mbr’bu bagaragaza impungenge z’uko izo nyungu zizagumaho nyuma yo gufunga ibirindiro bya MONUSCO, bashimangira ko kwambura intwaro kwambura intwaro burundu abazifite batabyemerewe ari ngombwa kugira ngo ko amakimbirane yakwiyongera.
MONUSCO yijeje ko ibyahoze ari ibirindiro by’ingabo zayo bizegurirwa Igisirikare cya RDC (FARDC), zizahashinga ibirindiro kugira ngo ziharinde umutekano .




