Misiri na Arabiya Sawudite bigiye kubaka ikiraro cyitiriwe Moses Bridge ( Ikiraro cya Mose). kizatwara miliyari 4 z’amadolari y’Amerika,’Moses Bridge’ kizaba gihuza imigabane y’Aziya n’Afurika ku nyanja itukura.
Ibi bihugu bigiye gutangiza umushinga , mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano w’ubukungu no kuzamura umubano w’akarere.Umushinga w’ibikorwa remezo ukomeye, wiswe “Ikiraro cya Mose,” uzagira ibirometero bigera kuri 32, uzahuza umujyi wa Sharm El-Sheikh w’ubukerarugendo mu Misiri na Ras Alsheikh Hamid muri Arabiya Sawudite unyuze ku kirwa cya Tiran.
Iri tangazo ryerekana indunduro y’imyaka yarishize hari uyu mushinga, werekana intambwe ikomeye mu mibanire y’ibihugu byombi. Minisitiri w’ubwikorezi wa Misiri,Kamel al-Wazir, yemeje ko inyigo yarangiye kandi umushinga ukaba witeguye gushyirwa mu bikorwa.
Ati: “Ubu twarangije gutegura ikiraro gihuza Misiri na Arabiya Sawudite kandi twiteguye kubishyira mu bikorwa igihe icyo ari cyo cyose, cyaba ikiraro ndetse n’umuyoboro uca munsi y’inyanja (Tunel).”
Ku bwe, ikiraro cya Mose cyashyizweho kugira ngo kibe umuhuza ufatika hagati ya Afurika na Aziya, hashyirwaho inzira nyabagendwa ku bantu no ku bicuruzwa. Ati: “Mu gihe hateganijwe ko igihe cy’ingendo hagati y’ibihugu byombi kigabanuka kugeza ku minota 30 n’imodoka, umushinga witeguye guhindura imikorere mu karere”.
Ati: “Kimwe mu byateganijwe cyane ni ibiteganijwe kwiyongera mu bukerarugendo kuko hateganywa ko umubare w’abakerarugendo bo muri Arabiya Sawudite basura Misiri ushobora kwiyongera inshuro enye uva ku mpuzandengo ya 300.000 buri mwaka ukagera kuri miliyoni zisaga 1.2.
Ati: ” Bigiye koroshya kugera ku nyanja itukura yo mu Misiri, aho bizagirira akamaro ubukungu bwaho, cyane cyane mu gace ka Sinayi, kamaze igihe kinini gakurura abashyitsi mpuzamahanga. Al-Wazir yagize ati: “Ku ruhande rw’ubucuruzi, biteganijwe ko ikiraro kizaba umuyoboro w’ingenzi w’imizigo, cyane cyane ku bice bikomeye bya Tiran”.
Salman bin Abdulaziz Al Saud, Umwami wa Arabiya Sawudite yashimye uyu mushinga nk ‘“impinduka zujuje ubuziranenge,” avuga ko zizazamura ubucuruzi hagati ya Afurika na Aziya ku “rwego rutigeze rubaho.” Ati: “Ikiraro cya Mose gihujwe cyane na Vision 2030 yo muri Arabiya Sawudite, gahunda y’igihe kirekire yo gutandukanya ubukungu bw’ubwami igamije kugabanya gushingira ku kwinjiza peteroli gusa.
Abdulaziz yagize ati: “Guteza imbere ibikorwa remezo, guteza imbere ubukerarugendo, no gushora imari ku mipaka ni inkingi z’ingenzi z’icyerekezo, kandi ikiraro gihuye neza n’izi ntego”.
Kuri Misiri, umushinga urimo imbaraga zo kongera ingufu mu bikorwa remezo byo gutwara abantu no kuzamura jewopolitiki ,nk’irembo ry’imigabane. Nubwo itariki nyayo yo gutangiriraho kubaka itaremezwa, abayobozi ba Arabiya Sawudite bavuga ko umushinga ushobora gufata imyaka igera ku munani kugira ngo urangire.
Ibihugu byombi byemeranije ko hamwe n’icyerekezo kimwe cy’iterambere ry’akarere n’ubufatanye, ikiraro cya Mose, kirenze ikimenyetso cy’imikoranire. Ni amagambo ashize amanga agamije gushyiraho ejo hazaza h’ubucuruzi, ubukerarugendo, na diplomasi mu burasirazuba bwo hagati.
Abasesenguzi bavuga ko nibirangira, ikiraro cya Mose kizaba kimwe mu biraro birebire birenga inyanja ku isi, bizahagarara nk’ikiranga ubufatanye bw’Abarabu kandi ni gihamya y’ibikorwa remezo byo mu kinyejana cya 21.
Isomo kuri Afurika y’Uburasirazuba
Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba kamaranye imishinga yaheze mu kabati y’imihanda ya gariyamoshi igomba guhuza ibihugu bigize akarere. Mu byukuri n’imishinga yazamura ubukungu, ubucuruzi, ubukerarugendo aho igiciro cy’ubwikorezi, inzobere zemeza ko cyagabanukaho 40%.
Ubuhahirane bwazamura ibihugu bigize Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba ndetse n’imigenderanire hagati y’ibihugu ikoroshywa. Gusa politike zishingiye ku nyungu zo kwirebaho no guhimana, ku bihugu bikora ku nyanja usanga ariyo idindiza iyi mishinga yakagiriye akamaro abaturage.
Ikiraro cya Mose, n’isomo rikomeye ku bihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari, ndetse n’Afurika muri rusange.




