Umwuzure watewe n’imvura nyinshi, yaguye ku wa Gatanu mu burasirazuba bwa Tchad mu gace k’ubutayu, watwaye ibihumbi by’amaduka n’imodoka kandi wangiza ibintu byinshi.
Mu itangazo umuryango w’abavuzi batagira umupaka (MSF) washyize ahagaragara ku wa Gatanu,utangaza ko ibihumbi by’abantu bakomeje guhunga ukwiyongera kw’amazi mu mujyi wa Koukou, mu ntara ya Sila, mu burasirazuba bwa Tchad, bashakisha ubuhungiro ahantu hari ubutumburuke bwo hejuru.
Muri uku kwezi, iyo myuzure imaze gufata intera ndende mu mujyi wa Koukou no mu duce twegereye uwo mujyi, aho abantu ibihumbi 60 000 kugera ku bantu ibihumbi 70 000 bagiye kwimurwa.
Umuryango mpuzamahanga w’ubuvuzi butagira umupaka (MSF) urahamagarira abagira neza gutanga ubutabazi bwihuse ku baturage,kuko hakenewe byihutirwa amazi meza,ibiribwa,ubuvuzi bwiza kugira ngo harusheho gukumirwa indwara z’ibyorezo zishobora guterwa n’iyo myuzure
Bwiza.com



