Mu guhangana gukomeye Korea zombi ntizivuga rumwe

Nyuma y’ubushyamirane bukomeye ku mupaka wa za Korea zombi iya ruguru n’iy’amajyepfo, kuri ubu haravugwa ibiganiro biri guhuza impande zombi.
Ibi biganiro byatangiye sa tanu z’amanywa ku isaha y’i Kigali bikaba bibera ku mupaka w’ibihugu byombi ahitwa Panmunjom, aho impande zombi zohereje intumwa zo mu rwego rwo hejuru, kuruhande rwa Korea yepfo ihagarariwe na Hong Young-pyo minisitiri ushinzwe umugambi wo guhuza Korea zikaba zaba igihugu kimwe na Kim Kwan-jin umujyanama mu by’umutekano akaba afatwa nk’umuntu uvuga rikijyana rikijyana muri iki gihugu cya Korea yepfo, naho Korea ya ruguru yohereje Hwang Pyong-so ushinzwe inzego z’umutekano n’ubusugire bw’igihugu usanzwe ufatwa nka nimero ya kabiri mu buyobozi bw’iki gihugu na Kim Yang-gon umunyamabanga mukuru w’ishyaka ry’abakozi riyobora igihugu cya Korea ya ruguru.

korea
Ingabo za Korea ya ruguru

 
Kuba impande zombi zohereje abantu bafatwa nk’abajyanama b’abakuru ba za Korea zombi, biragaragara ko hariho ubushake bwo kuba batanga agahenge bakirinda intambara ishobora kwadukira akarere kuko ibi biganiro byatangiye habura amasaha 2 ngo igihe ntarengwa Korea ya ruguru yari yahaye Korea yepfo ngo ibe yakuye ibyuma ndangururamajwi bisebya leta ya Korea ya ruguru ku mupaka.
korea1
Ingabo za Korea yepfo mu myitozo

 
Impande zombi zatangiye ibiganiro ubwo Korea ya ruguru yari imaze gutangaza ko ingabo zayo ziteguriye urugamba ndetse yohereza ingabo n’ibikoresho bikomeye hafi y’umupaka, mu gihe indege z’intambara za Korea y’epfo n’iza leta zunze ubumwe z’Amerika zazungurutse umwanya muto muri kariya gace karangwamo umwuka mubi.
Igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika gisanzwe gifite abasirikare 36 000 muri Korea yepfo kandi bakaba bamaze iminsi bakora imyimenyerezo hamwe na bagenzi babo ba Korea yepfo.
Korea ya ruguru ikomeje gusaba Korea yepfo guhagarika Propaganda yo gusebya abayobozi bayo, icyemeza ko bidahagaze ubwo Korea yepfo iraba ishaka intambara, mu gihe Korea Yepfo isaba Korea ya Ruguru gusaba imbabazi ngo kuko abasirikare bayo baciwe amaguru nyuma yo gukandagira mine zari zatazwe n’abasirikare ba Korea ya ruguru, ariko ibi Korea ya Ruguru irabihakana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Leki@bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *