WhatsApp Image 2025-08-20 at 21.48.05

Mu Karere ka Rusizi abantu 8 bafungiwe ku Kagari bazira kutagira ubwiherero

Mu murenge wa Gikundamvura, w’ Akarere ka Rusizi, haravugwa inkuru y’umuyobozi w’akagari ka Kizura wafashe abaturage umunani barimo abagabo batatu n’abagore batanu akabafumgira mu biro by’akagari kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 20/08/2024.

Icyo aba baturage bazira nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’aka kagari ndetse n’abaturage ngo ni uko abo batagira ubwiherero buboneye, amakuru yemeza ko abo baturage bafungiwe mu cyumba kimwe kandi ko babuzwa gusohoka ngo bajye kwiherera.

Ni ibintu bitavuzweho rumwe n’abantu batandukanye kumbuga nkoranyambaga aho byagaragaye ko iri ari ihohoterwa no kudaha agaciro uburenganzira bwa muntu mu gihe n’abaturage bavuga ko bibaye mu gihe hashize igihe kinini bataka imyitwarire idakwiye y’umuyobozi w’aka kagari, nyamara impungenge zabo ntizihabwe agaciro.

Abaturage bamwe bavuga ko gufunga umuntu ku mpamvu zo kutagira ubwiherero atari igisubizo nyacyo, kuko ikibazo gikwiye kubonerwa ibisubizo bifatika, nko gufashwa mu mishinga y’isuku n’isukura cyangwa kwigishwa mu bundi buryo, aho guhohotera abaturage.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gikundamvura kugeza ubu ntacyo buratangaza ku bijyanye n’iki kibazo, ariko abaturage barasaba ko hakoreshwa uburyo bworoheje kandi burambye bwo gukemura ibibazo by’isuku mu midugudu, aho gufata abaturage nk’abanyabyaha.

Abinyujije ku rubuga rwa Whatsapp ahuriraho n’abanyamakuru bakorera mu Ntara y’ Uburengerazuba , Guverineri wayo Nibitura Jean Bosco yavuze ko abo baturage bamaze kurekurwa nyuma yo kubigisha bakiyemeza kwiyubakira ubwiherero buboneye.

Yagize ati:”Babarekuye ariko nyuma yo kubigisha nabo bakiyemeza kwiyubakira ubwiherero. Bari babafashe mu rwego rwo kubaganiriza ko ari ngombwa ko bagira ubwiherero, cyane ko bafite n’imbaraga zo kuba babwiyubakira. Kuzamura imyumvire na rwo ni urundi rugendo.”

Si ubwambere muri aka kagari ka Kizura mu murenge wa Gikundamvura w’Akarere ka Rusizi abaturage batabaza ubuyobo bwisumbuyeho ngo bubakurikiranire ibya kasho itazwi n’ubuyobozi bw’umurenge yashyizwe mu biro by’aka kagari, aho abafungirwamo ngo bashobora kumara mo icyumweru bakarekurwa ari uko bahaye gitifu amafaranga.

Ubuyobozi bukavuga ko biramutse ari ko biri byaba ari urugomo rukorerwa abaturage bityo ko bigiye gukurikiranwa uyu muyobozi akaba yaganirizwa dore ko atanumva neza itangazamakuru aho avuga ko aho kwigisha abaturage ahubwo ribagumura, akaba akomeje kuryikoma cyane.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *