Umujyi wa Kigali watangiye kujya ukora ibitaramo bijyanye n’umuco Nyarwanda bizajya bigaruka buri kwezi, ibi bikaba byarakozwe habanje gushakwa impano ziri mu matorero abyina ibijyanye n’umuco ari mu turere tugize umujyi wa Kigali. 
Ku musi w’ejo Tariki ya 14 Gashyantare 2016 mu mujyi wa Kigali, mu Karere Gasabo kuri Hill Top Hotel habereye igitaramo cyateguwe n’umujyi wa Kigali mu rwego rwo kwimakaza umuco Nyarwanda binyuze mu bukerarugendo ,cyakozwe n’amatorero yatoranyijwe habanje gukorwa amarushanwa hakaza kuvamo atanu ya mbere.
Ibi bikaba byarakozwe mu turere 3 tugize umujyi wa Kigali,Gasabo,Kicukiro na Nyarugenge niho hatoranijwe amatorero 3 muri buri Karere yose ahura ari icyenda hakorwa amarushanwa hatoranywamo atanu yabaye aya mbere ari nayo yabonye ibihembo akaba ari nayo yasusurukije abitabiriye igitaramo k’inkera cyabaye ku umunsi w’ejo.

Rusimbi Charles ushinzwe urubyiruko Siporo n’umuco mu mujyi wa Kigali, mu kiganiro yagiranye na bwiza.com yavuze ko igikorwa cy’amarushanwa kigeze ku musozo, ko igikorwa bagitangiye biturutse ku murenge kigera ku turere no ku mujyi wa Kigali aho muri buri Karere haturutsemo amatorero 3 yose hamwe aba 9 nayo yageze ku rwego rw’umujyi hatoranwamo atanu yitwaye neza.

Aya marushanwa yabafashije gushaka abakinnyi bagize itorero ry’umujyi wa Kigali ariryo “Indatirwabahizi”
Itorero rya mbere ryabaye iry’Umurenge wa Nyamirambo, irya 2 riba iry’umurenge wa Gatsata, irya 3 riba iry’umurenge wa Nyarugunga, irya 4 riba iry’umurenge wa Kigarama, irya 5 riba iry’umurenge wa Rwezamenyo. Iyi mirenge yose ikaba yaragenewe ibihembo,uwa 1 ukaba warahembwe 1.000.000 Frw; uwa 2 wahembwe 800.000Frw uwa 3 wahembwe 700.000Frw uwa 4 wahembwe 500.000 uwa 5 nawo wahembwe 300.000 Frw.

Banamwana Yvone Mutimawurugo, umutoza w’Intore akaba n’Umuyobozi wari ukuriye itorero Ingabe gakondo ryabaye irya 2 mu mujyi wa Kigali, ryari ryaserukiye akarere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata yavuze ko icyatumye bagera ku mwanya wa 2 atari impanuka ahubwo ni uko basanzwe bakunda umuco Nyarwanda ndetse bakawutoza n’abandi akaba ari nabyo byatumye babona umwanya wa 2 mu mujyi wa Kigali.
Yakomeje avuga ko iki gikorwa ari ingirakamaro kuko bacyungukiyemo byinshi banakigiramo ibintu bitandukanye, bakaba bararushijeho kwigirira ikizere bitewe n’uko babonye ko ibyo bakora hari ababiha agaciro.

Itorero Ingabe y’umuco gakondo nyuma yo kubona umwanya wa 2 bagiye gushyiramo imbaraga ku buryo ubutaha bazaba aba mbere ndetse bakaba bagiye kugumya gufatanya n’Akarere ka Gasabo n’umurenge wabo wa Gatsata bakomeza kubumbatira umuco Nyarwanda.
N’ubwo byari bisanzwe bikorwa ariko kuri iyi ncuro umujyi wa Kigali uvuga ko washyizemo imbaraga nka kimwe mu mihigo ufite wo gususurutsa abanyamujyi binyuze mu matorero ndangamuco, ibi bikazajya bikorwa rimwe mu kwezi ndetse bikazageraho bigakorwa buri cy’umweru byose bikazajya bibera kuri Hill Top Hotel i Remera.
Abayobozi b’umujyi wa Kigali baremeza ko umusaruro wa mbere biteze muri ibi bitaramo ari ukuzajya basusurutsa abatuye mu mujyi wa Kigali bikazafasha abahatuye ndetse n’abanyamahanga kurushaho gukunda umuco nyarwanda
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky@bwiza.com
Andi Mafoto










