Minisitiri w’ikoranabuhanga no guhanga udushya, Paula Ingabire, avuga ko u Rwanda rugiye gushinga ishuri ry’umutekano wo kuri interineti rigamije kongera ingufu mu gukumira iterabwoba rishingiye ku ikoranabuhanga, aho biteganijwe kuryubaka bizarangira muri uyu mwaka.
Minisitiri Ingabire yabivuze bwo yaganiraga n’abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ku wa Kane, itariki ya 13 Werurwe 2025, ku ngamba zo gukwirakwiza interineti, kunoza serivisi za interineti no guhugura abaturage. Iki kiganiro kiri mu rwego rwo gusesengura raporo ya RGB ya 2023/24.

Yavuze ko guverinoma iri gutegura iri shuri ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bakomeye, barimo Cisco, ihuriro rikomeye ry’ibigo by’ikoranabuhanga n’itumanaho rikorera muri Amerika.
Iri shuri rizaba riri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, i Kigali.
Ingabire yatangarije The New Times ati: “Ni ukubaka ubushobozi dukeneye mu nzego nyinshi-zaba ubwenge bw’ubukorano, umutekano kuri interineti, cyangwa ICT muri rusange. Dukeneye abanyamwuga benshi mu bijyanye n’umutekano wo kuri interineti.”
Yves Iradukunda, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, yavuze ko iri shuri ari ikigo cy’umwuga kizatanga impamyabumenyi zemewe n’ibindi byangombwa.
Iradukunda ati: “Dufite intego yo gushyiraho ikigo cy’indashyikirwa mu karere mu bijyanye n’umutekano wa interineti, ntidukurura abanyamwuga bo mu Rwanda gusa ahubwo n’abiga baturutse mu karere kose kugira ngo bahabwe amahugurwa y’igihe gito”.

Iri shuri rizatanga amasomo mu bumenyi butandukanye bw’umutekano wa interineti, harimo gukumira imiyoboro ya ya ba rushinusi bo kuri interineti (hackers), kuboneza sisitemu cyangwa “system configuration” hamwe n’impamyabumenyi ya Cisco Certified Network Associate (CCNA).
Usibye amahugurwa, ikigo kizatanga serivisi z’ubugenzuzi bw’ibikorwa remezo bya ICT kugirango harebwe niba imiyoboro n’ibikoresho by’umutekano byujuje ubuziranenge mpuzamahanga, bikagabanya ingaruka zo guterwa n’aba hackers no kwibwa amakuru.




