Biba ari agahomamunwa kubona cyangwa kumva umurimo w’ivugabutumwa witirirwa Imana yaremye Isi n’abayituyemo ugereranwa n’icyaha cy’iterabwoba, gucuruza abantu cyangwa se ubwambuzi bushukana.
Abakurikiranira hafi amakuru yo muri Kenya, mwamenye iby’umushumba witwa Paul Mackenzie ukurikiranyweho gusaba abayoboke b’itorero rye kutarya kugira ngo bahure na Yesu, bakabyemera, bikaviramo urupfu abarenga 70, baje gushyingurwa mu ibanga mu ishyamba riri mu karere ka Kilifi. Dosiye ye yabaye ngari, kuko ubu akurikiranweho n’icyo kugurisha ingingo z’aba bantu.
Dosiye ya Pasiteri Mackenzie yahagurukije Perezida wa Kenya, Dr William Ruto usanzwe ari umukirisitu, asaba inzego z’ubutabera gukurikirana uyu muvugabutumwa, agereranya ibikorwa bye n’iby’iterabwoba. Hari tariki ya 24 Mata, agira ati: “Ibyo turi kubona muri Kilifi, Shakahola bisa n’iterabwoba. Nta tandukaniro riri hagati ya Bwana Mackenzie wigaragaza nka Pasiteri n’umyabyaha uteye ubwoba. Iterabwoba ryifashisha idini mu gukora ibikorwa bibi.”
Muri Matayo 24:24 haragira hati: “Icyo gihe umuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, n’undi ati ‘Ari hano’’ntimuzabyemere. Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka, bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka. Dore mbibabwiye bitaraba.”
Kugira ngo wumve neza aya magambo ari muri Matayo, byaba byiza usomye igice cya 24 cyose. Gusa ikibabaje, hari abagisomye, baragisomerwa, byisubiramo, birongera byisubiramo, ariko banze kumva uyu muburo umaze imyaka myinshi utanzwe.
Kubera iki uwiyita umuvugabutumwa mu Rwanda yifata, akavuga ko urukiko rugiye gutegeka ko umuntu ukurikiranweho ibyaha bitandukanye arekurwa, agatanga isezerano ry’uko ubuhanuzi bwe nibudasohora azahagarika uyu murimo, yewe akazanacuruza amacumbi y’indaya n’akabari, butasohora akawukomeza? Imana idufashe kumenya gutandukanya inzozi, ibyo dutekereza n’ubuhanuzi nyakuri buvugwa muri Bibiliya.
Kubera iki uwiyita intumwa y’Imana [nka za zindi 12 zivugwa muri Bibiliya], agusaba guha itorero rye umutungo ufite, kugira ngo Imana izaguhe umugisha cyangwa se umutungo? Kuba abivugira mu nzu (urusengero) yubatse, yaguze cyangwa akodesha, cyangwa akabivuga mu ijwi riranguruye ni byo biguha icyizere cy’uko ibyo agusezeranya ari ukuri, kwa kundi kw’iyaremye Isi n’abayituye?
Maze iminsi nkurikirana inkuru icukumbuye ‘Gold Mafia’ ya Al Jazeera ivuga ku bucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko. Abakomeye bavugwamo barimo umuvugabutumwa w’icyamamare wo muri Zimbabwe, Ambassador Uebert Angel cyangwa se ‘Prophet Angel’ washinzwe itorero mu Bwongereza ryitwa Spirit Embassy. Uyu aremeza ko icyizere agirirwa n’abantu nk’intumwa y’Imana ari cyo cyatumaga nta muntu umukeka muri ubu bucuruzi buhanwa n’amategeko. Uyu ni urugero rwiza rwatuma abantu bahumuka, bagashishoza cyane.
Undi muvugabutumwa wo muri Kenya, imbere y’abayoboke b’itorero rye, agira ati: “Niba ufite imodoka, yimpe, nguhe umugisha, nguhe ikiganza, umunsi umwe uzatware imodoka nkanjye. Ndaguha umugisha, mpe amaboko yawe umugisha.” Ushaka kumva ibye, wareba kuri konti y’uwitwa Omwamba kuri Twitter.
Birenga gusabwa umutungo, bikagera aho umuvugabutumwa asaba umukobwa cyangwa umugore uri mu iteraniro guhaguruka, akajya imbere, agakuramo akenda k’imbere, akamukorakora mu gitsina, ngo bizamuhesha umugisha.
Mike Sonko wabaye Guverineri wa Nairobi, ni umwe mu babonye videwo y’umugore akorerwa ibintu nk’ibi, ayisangiza abamukurikira kuri Twitter. Byamubabaje agira ati: “Ababyeyi n’abakobwa bacu bozwa mu bwonko mu buryo bworoshye bikagera aho bategekwa gukuramo amakariso mu rusengero, kugira ngo Pasiteri abakozemo urutoki, hashakwa igitangaza. Tekereza umubyeyi wawe akuwemo ikariso, agakorwamo. Tugomba kubivuga, tukanabyamagana. Tugenzure insengero zose, zirimo n’iz’abashumba b’abanyamahanga abagore bacu b’Abanyakenya basengeramo.”
Uwavuga ko aba bashumba benshi biyita intumwa z’Imana n’abavugabutumwa batazi Imana ntiyaba yibeshye kuko Imana yanga ikibi. Mu Rwanda ho, ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), kikaba ari na cyo gifite mu nshingano amadini n’amatorero, giherutse gutangaza ko kigiye gutangiza gahunda yo guhugura aba bavugabutumwa, mu rwego rwo kugabanya umubare w’abakora umurimo nta bumenyi buhagije bawufiteho. Ntabwo bizwi uko bizagenda ku bafite ubu bumenyi, ariko bakaba batabukoresha, bahagitamo gukora ibijyanye n’irari ryabo.




