Umuturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yatubwiye ko atuye mu Kagari ka Rurembo, Umurenge wa Rugera, Akarere ka Nyabihu yatwandikiye atubwira ko umuyobozi w’umudugudu atuyemo yitumye mu rugo rwe ndetse asaba ko yakweguzwa ku mirimo ye.
Uyu muturage yifashishije imeli yacu, info@bwiza.com yavuze ko uyu muyobozi yari yasinze yabaye ibyatsi nyuma akajya kwituma mu ruhavu rw’inzu ye.
Avuga ko bikwiriye ko uyu muyobozi yakwegura kuko nta rugero rwiza atanga kandi ko afite n’ingeso y’ubuhehesi (nta gihamya abitangira).
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Tubasezeranyije kuzakurikirana iby’aya makuru. Niba na we ufite igitekerezo wacyitwoherereza kuri email yanditse haruguru.



