Ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, byatangajwe ko umunyarwanda Mugisha Moïse utari mu bakinnyi b’u Rwanda bagombaga gukina isiganwa ryo mu muhanda (Road Race) muri Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, yasimbujwe kubera ikibazo cy’uburwayi bw’amenyo.
Mugisha yagize ikibazo cy’amenyo ubwo yagwaga muri Tour du Rwanda 2025 yabaye muri Gashyantare, agahita atakaza amenyo abiri y’imbere. Nubwo yakomeje gusiganwa no gukora imyitozo, nyuma y’isiganwa rya “Men Elite Individual Time Trial” yabaye ku munsi wa mbere, uburibwe bwiyongereye cyane kugeza ubwo ananiwe no kongera gukora imyitozo.
Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, basanze afite “infection” mu menyo ikomeye, bityo asabwa guhagarika kwitabira isiganwa rikomeye ryo ku Cyumweru.
Mugisha ubwe yemeye ko ari ikigeragezo gikomeye kuri we, ariko yongeraho ko azakomeza kwitegura amasiganwa Nyafurika ari imbere. Ati: “Birababaje, ariko ni ibintu bibaho. Ubu intego ni ugushyira imbaraga mu masiganwa Nyafurika.”
Mu mwanya we, Byukusenge Patrick ni we washyizwe mu ikipe y’u Rwanda izitabira isiganwa ryo ku Cyumweru. U Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Muhoza Eric, Nkundabera Eric na Nsengiyumva Shemu.




