Muhanga: Abagize urwego rwa DASSO barijujutira kwamburwa amapeti bari barambitswe

Bamwe mu bagize urwego rwa DASSO (District Administration Security Support Organ ) mu karere ka Muhanga bagaragaje ko bababajwe cyane no kwamburwa amapeti bari barambitswe umwaka ushize.
Aba bagize uru rwego, batangaje ko bahamagawe n’ubuyobozi bw’akarere, bahageze bamburwa amapeti bari barahawe, akarere kayabambuye kakaba karabatangarije ko ari amabwiriza kahawe na Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).
Mugengana Eugene, umwe mu bari bambitswe ipeti mu mwaka ushize mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, yatangaje ko batunguwe no kumva ko bitaba ubuyobozi bw’akarere bahagera bakababwira ko bagiye kubakuraho amapeti bari bahawe.
Avuga ko barenganye kuko ubusanzwe umuntu yamburwa amapeti agiye kwambikwa andi cyangwa se yakatiwe n’inkiko kubera amakosa n’ibyaha bitandukanye yaba yarakoze.
Uru rwego kandi rukavuga ko aho banyuze abantu benshi babaza impamvu yatumye bamburwa amapeti bakabura icyo babasubiza kubera ko ngo batigeze baganirizwa mbere y’uko iki cyemezo kibafatirwa.
dasso
Mugengana akomeza avuga ko icyo bashima kugeza ubu ari uko umushahara wabo utigeze ugabanuka ariko bakaba bifuza ko inzego zatekereje kubaha amapeti zakongera kuyabaha kugirango badakomeza kugendana ipfunwe.
Ati:’’Ubusanzwe mu zindi nzego z’umutekano zamburwa amapeti zigiye guhabwa andi, twebwe rero si uko byagenze twabonye akarere kayadukuraho gusa’’.
Karamage Jean Damascène, Umuyobozi mu karere ka Muhanga, ushinzwe imiyoborere, avuga ko amabwiriza yo kwambura abagize urwego rwa DASSO amapeti bayahawe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ibabwira ko hashobora kubaho ukwitiranya amapeti y’uru rwego n’ay’izindi nzego z’umutekano.
Yagize ati: ‘‘Dutegereje icyo MINALOC izatubwira abayambuwe bakomeze bihangane’’.
Yakomeje avuga ko babwiwe ko bagomba gutegereza andi mabwiriza mashya abemerera kwambara amapeti atandukanye n’ay’izi nzego zisanzwe z’umutekano.
Urwego rwa DASSO mu karere ka Muhanga kimwe n’ahandi hose mu gihugu rwari rwambitswe amapeti muri Nzeli umwaka ushize.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *