Mu biganiro Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel, yagiranye n’abikorera bo mu karere ka Muhanga ku mahirwe yo gushora imari bafite muri aka karere, bamugaragarije ko mu nzitizi bagifite harimo n’umuriro w’amashanyarazi n’amazi bidahagije.
Umwe mu bacuruzi bahakorera, Past Nkundiye Theophille , avuga ko nta muntu watekereza gushinga uruganda muri ako gace ka Muhanga mu gihe bafite amakuru ko amazi adahagije ndetse n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato.
Agira ati “Umuriro ushobora kubura amasaha nk’atandatu utaragaruka, urumva umuntu waba uhafite uruganda akabura umuriro gutyo yazahura n’igihombo, ikindi ubu hari uduce twamenyereye kujya kuvoma mu bishanga kubera ko tudafite amazi kandi turi hano mu mujyi”.
Uyu mucuruzi kandi avuga ko iki kibazo ajya ahura nacyo nk’uhagarariye abacuruzi mu murenge wa Nyamabuye aho abakorera mu gakiriro bahora bamuhamagara babuze umuriro w’amashanyarazi bakicara ntacyo bakora, bagategereza igihe uzagarukira bakabona gukomeza akazi kabo.
Kuri we ngo nta muntu ushora imari ahantu atabanje kubaza amakuru y’ibikorwaremezo byaho, ibi ngo mu gihe babimenye byabaca intege.
Akomeza asaba Guverineri kuzabahuriza hamwe n’abashinzwe iby’amazi ndetse n’umuriro bakabasobanurira impamvu izo serivise zikiri inyuma cyane ugereranije n’izindi muri aka karere.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice wasabwe gusubiza kuri iki kibazo na Guverineri, yavuze ko ubusanzwe abaturage bamenyeshwa ko umuriro uri bugende cyangwa amazi, ariko ngo birashoboka ko abantu bose batabimenya.
Agira ati “Ubundi bafite imbuga za whatsap baba babinyujijeho igihe bafite nk’imirimo yo gusana imiyoboro yangiritse ariko buriya tugiye no kongera tubegere tubaganirize ku buryo barushaho kunoza serivisi zabo ndetse n’igihe baba bazi ko nta muriro cyangwa amazi uwo munsi biba bihari batangaze amatangazo menshi ashoboka, banakwifasha radiyo ,bagakoresha iyo muri gare cyangwa mu isoko abantu bakabimenya ari benshi”.
Iki kibazo cy’ibikorwaremezo bicye kandi kinagaragara ku mihanda aho abaturage bavuga ko hari imihanda itagira urumuri rusange bikaba bituma hari n’abahamburirwa mu masaha ya nijoro n’indi mihanda irufite nyamara hakaba hari amasaha azwi nijoro agera bakayazimya kandi ari mu muhanda wa kaburimbo bikabangamira ababa barimo gutaha ndetse n’abakora ubucuruzi bw’utubari.



