img_6013-768x576.jpg

Muhanga: Babangamiwe n’ikiraro cya Mpanda cyahezemo imodoka

Abarimo abamotari, abatwara imodoka n’abatuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga hamwe n’abo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bifuza ko iteme rya Mpanda rihuza iyi Mirenge ryakorwa kuko kuba ryarangiritse bituma batoroherwa n’imihahiranire.

Icyo kibazo cyakomeye kurushaho nyuma y’aho imodoka iguye muri iryo teme ryari rimaze igihe ryarangiritse none uyu munsi ngo na moto ntizikibona aho zinyura kubera iyo modoka yahezemo.

Umwe mu bamotari batwara abagenzi bava cyangwa bajya mu Mujyi wa Muhanga, Nsengimana Jean Bosco, avuga ko kuba iteme rya Mpanda ridakorwa usanga bibagora gutwara abagenzi kuko bisaba ko iyo barigezeho babakuraho bagasunika moto.

Avugana na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yagize ati: “Ntureba iri teme? Rimaze nk’imyaka irenga itatu ryarapfuye, kuva ryapfa rero ubu iyo nzanye umugenzi nkagera aha mpita muvanaho nkacunga moto noneho nyuma nkabona gusibizaho umugenzi.”

Yongeyeho ko noneho byaje gukomera aho hagwiriyemo imodoka ku buryo noneho abamotari basigaye bahererekanya abagenzi kuko moto itakwambuka.

Ati: “Iyi modoka ubona yaguyemo hano noneho yateje ikibazo gikomeye kurushaho, kuko nk’ubu umugenzi nari nzanye muhaye umumotari uri hariya hakurya.”

img_6013-768x576.jpg

Mukamana Marie Josee atuye mu Murenge wa Byimana, yari ateze moto ajya mu Mujyi wa Muhanga. Avuga ko iteme rya Mpanda rikomeje kubabera ikibazo gikomeye.

Ati: ” Iri teme ryatubereye ikibazo gikomeye kuko nk’ubu iyi modoka yaguyemo noneho yatumye na moto zapfaga kutuzana zibura aho zica, ibaze ko moto yankuye mu rugo ubu atari yo dukomezanyije kubera ko iheze hakurya y’ikiraro.”

Mukamana akomeza avuga ko iyangirika ry’iryo teme rituma n’igiciro cy’ingendo kizamuka, ku buryo kuri we igisubizo kiri ku buyobozi bugomba kubafasha kongera kuryubaka bikarushaho koroshya ubuhahirane.

Ati: “Nk’ubu umumotari twazanye yankuye i Kanyarira anciye amafaranga 1500 kugera mu Mujyi wa Muhanga, none tugezehano mwishyura amafaranga 1000. None uwo dukomezanyije arongeye anca amafaranga 1000 ubwose urumva atari 2000 mpise nkoresha? Jyewe mbona abayobozi bakwiye kudushakira igisubizo kirambye bakatwubakira iri teme”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric, yemeje ko iri teme rizakorwa n’Akarere ka Muhanga ku buryo ryabanje gukorerwa inyigo ubu ikaba iri kurangira.

Yagize ati: “Ririya teme rya Mpanda ntabwo rizakorwa n’Uturere tubiri ni twe tuzarikora, rero kubera ko rigomba gukorwa mu buryo bukomeye ryabanje gukorerwa inyigo ubu iri kurangira.”

Nyuma yo gukora inyigo yaryo ngo hazakurikiraho kurishakira ingengo y’imari yo kurikoresha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *