Abakobwa benshi benshi baba bashaka kumenya ikintu bakora ngo abahungu bakundana bajye babakumbura buri kanya. Mukobwa uyu munsi uri umunyamahirwa kuko twaguteguriye ibintu 5 wakora umuhungu akajya agukumbura akamera nk’umusazi.
1. Kumusigira ikintu
Niba utandukanye n’umuhungu geregeza usige bimwe mu bintu byawe najya abikubita amaso azajya agukumbura. Ushobora gusiga nk’igikomo, isaha, igikapu […] ku buryo nazajya abibona azajya agukumbura.
2. Kwitera umubavu woroheje
Mu gihe uri mu rukundo n’umuhungu ujye witera umubavu uhumura neza kandi woroheje ku buryo uba muri bimwe by’ingenzi uwo mukundana, agukundira. Mu gihe muzajya muba mutari kumwe azajya akumbura wa mubavu wawe yumve arasaze.
3. Kwita ku bishimisha umukunzi
Menya ibyo umukunzi wawe akunda bundi ubimugenere, urugero hari nk’abasore bakunda imisatsi, abakunda amaso, ijwi ndetse n’ibindi.
4. Muhe umwanya wo kugukumbura
Ibi birumvikana cyane kuko abantu bakundana barakumburana. Wihorana n’umukunzi wawe kuko hari igihe ageraho akakurambirwa, wowe gena iminsi runaka mwajya mubonana mu cyumweru.
5. Wiyiteho
Ubwiza bw’umubiri n’ibyingenzi cyane kugira ngo umuhungu agukumbure. Kora imyitozo ngororamubiri buri munsi, urye neza kandi wambare imyenda ishimishije. Ibyo bizatuma agukumbura.



