Muri CECAFA Kagame Cup, abafana bemeza ko final igiye gukinwa itarageza igihe

Nyuma yo kurangiza imikino y’icyiciro cya mbere idatsinzwe umukino n’umwe, ikipe APR FC izahura na Khartoum National mu mikino ya ¼ cya CECAFA Kagame Cup iri kubera muri Tanzaniya.
Muri iyi mikino ya kimwe cya kane cy’irangiza, benshi bafite amatsiko y’uburyo amakipe azahura cyane ko ay’ibihangage arimo agiye guhura muri ¼.
APR
Nyuma y’uko amakipe nka KMKM, Telecom, Adama City zasezerewe kubera kutitwara neza mu mikino ya 1/8, kuri uyu wa kabiri kuri Sitade nkuru ya Dar es Salaam muri Tanzania nibwo haraba hakomeza imikino ya ¼ ari nabwo APR Fc izacakirana na Khartoum.
Gor Mahia yo muri Kenya izakina na Malakia yo muri South Sudan kuwa Gatatu, Al Ahly Shendi yo muri Sudan izakina na KCCA yo muri Uganda.
Azam Fc izahura na Yanga African Fc mu mukino wa nyuma w’umunsi ndetse unategerejwe cyane, benshi banavuga ko aya makipe yagombaga guhura ku mu kino wa nyuma bitewe n’uburyo akomeyemo, ari naho bahera bavuga ko final ishobora kuba igiye kuba itarageza igihe.
Amakipe nka APR, Gor Mahia, Azam na Yanga African; imwe muri zo niyo ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe.
Aya makipe yasoje amatsinda ari yo ayoboye, gusa ikipe ya Khartoum nayo benshi bavuga ko ishobora gutungurana n’ubwo itari imenyerewe muri iri rushanwa ariko kuva yageramo ikaba itaratsindwa umukino n’umwe mu mikino yose yitabiriye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *