Abanyarwanda batuye muri Finland n’inshuti zabo bifatanyije mu gikorwa cyo gutaha Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 cyubatswe mu mujyi wa Vintaa, akaba ari nacyo cyambere cyubatswe mu Majyaruguru y’ ibihugu by’u Burayi.
Perezida wa Ibuka muri Finland, Michel Nshimiyimana, yashimiye byimazeyo Umujyi wa Vantaa n’abaturage bawo, kuba barasobanukiwe uburemere bw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bakanasobanukirwa agaciro ko kugira urwibutso, ndetse bakiyemeza no kubigaragaza mu bikorwa.
Yasobanuye ko urwo rwibutso atari inyubako, ko ahubwo ari ahantu h’icyubahiro Abanyarwanda abatuye Finland bazajya bahurira bagaha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abana bakahigira amateka yaranze igihugu ndetse n’abatuye cyangwa abasura Finland bakahamenyera ukuri ku mateka y’u Rwanda.
Umuyobozi w’Umujyi wa Vantaa, Westlin Henry, yavuze ko kwibuka ari igikorwa cy’ingenzi cyane mu buzima bwa muntu. Yagize ati “Kwibagirwa byatera isubiracyaha naho kwibuka bituma turwanya inzangano n’ivangura.”
Yavuze kandi ko uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ari ubutumwa bukomeye bwo kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’Isi yose mu kwamagana Jenoside n’ibyatuma yongera kubaho ukundi.
Westlin Henry yashimangiye ko icyifuzo ari uko abatuye Finland n’abahagenda babona muri uru rwibutso inshingano zitajegajega zo guharanira uburenganzira n’ubutabera bw’abaturage.
Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu by’u Burayi bw’Amajyaruguru, Dr. Diane Gashumba, yashimiye abaturage n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Vantaa bafashe umwanya wo gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakiyemeza gufatanya n’u Rwanda ndetse n’Isi yose mu gushimangira ukuri ku byabaye no guha icyubahiro abazize Jenoside.
Yasobanuye kandi ko Urwibutso ari ahantu hakomeye homora ibikomere, kuko hafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kumva begeranye n’ababo, bakabaha icyubahiro bakwiye ndetse hagafasha no kwigisha Isi yose ukuri ku byabaye mu Rwanda.
Umushinga wo kubaka iki kimenyetso muri Finland nk’urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, wagezweho binyuze mu bufatanye bwa Ibuka Finland, Ambasade y’u Rwanda mu bihugu by’u Burayi bw’Amajyaruguru, Diaspora Nyarwanda muri Finland n’Umujyi wa Vantaa.
Nyuma yo gutaha uru rwibutso, abagera kuri 250 bari bitabiriye icyo gikorwa bakomereje ibiganiro n’ibindi bikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu Mujyi wa Helsinki.




