Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 25 Mata 2023, urusaku rw’amasasu rwumvikanye muri Gereza Nkuru ya Bukavu, muri Kivu y’Amajyepfo, bitera ubwoba mu baturanye n’iyi gereza .
Umwotsi waturukaga imbere muri gereza wagaragaye, nk’uko videwo irimo kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga ibigaragaza. Ibi ngo bikaba byatewe n’uko imfungwa zagerageje gutoroka iyi gereza.
Ishami rishinzwe itumanaho mu buyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, binyuze mu itangazo ryaryo, rivuga ko habaye imyivumbagatanyo y’imfungwa zimwe zishutswe na ” Kapita general”.
Iryo tangazo rigira riti, “Umugabo wamaze kurangiza igihano cye, ariko yanze kuva muri iki kigo cya gereza kubera ibyaha bye n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ahakorera”.
Byongeye kandi nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo ikomeza ivuga, abaturage bahamagariwe gutuza kandi itangazo rivuga ko inzego z’umutekano zoherejwe na guverineri w’intara kugira ngo zisubize umutekano muri Gereza Nkuru ya Bukavu.
Umuryango Partenariat pour la Protection Intégrale (PPI) uhangayikishijwe cyane n’imvururu ziri muri Gereza Nkuru ya Bukavu. Wavuze ko ibintu byinshi byangiritse ariko ntiwatanze ibisobanuro birambuye.
Uru rwego rugaragaza ko kuva kera rwasabye ko hakurwaho sisitemu ya “Kapita General” muri gereza, akenshi usanga ari yo shingiro ry’urugomo rukabije.
Iyi nkuru isoza yemeza ko ibiro by’umuyobozi wa gereza na farumasi byatwitswe n’imfungwa.



