1748066608229

Muri ibi bihugu abakobwa bapimwa ubusugi bakanahabwa icyemezo

Mu bihugu byinshi byo muri Afurika no muri Aziya, haracyariho umuco wo gupima ubusugi ku bakobwo aho ari igikorwa gikunze gukorwa mbere y’ubukwe cyangwa igihe bivugwa ko umukobwa yafashwe ku ngufu, mu rwego rwo gushaka “ibyemezo” byemeza koko ko ari isugi. 

Nk’uko tubisanga ku rubuga rw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), igipimo cy’ubusugi gishingira ku kureba agace k’imbere mu gitsina ku mukobwa kitwa “hymen” (ince), hagasuzumwa niba kataracika. Abaganga cyangwa abandi bantu b’abagabo cyangwa abagore babigize umwuga (cyangwa se batabifitiye uburenganzira) bashobora no gukoresha intoki mu gitsina cy’umukobwa mu rwego rwo kureba niba yaba yarakoze imibonano mpuzabitsina mbere.

N’ubwo abemera uyu muco bavuga ko ari uburyo bwo kugenzura ubudahemuka bw’umukobwa mbere yo gushyingirwa, OMS ivuga ko nta kimenyetso na kimwe cyemeza ko ka gace kitwa “hymen” atari ikimenyetso cy’uko umuntu yakoze imibonano mpuzabitsina. Kandi hari impamvu nyinshi zatuma iyo “hymen” ishobora gucuka kandi umukobwa atasambanye harimo nko gukora siporo cyangwa impanuka zisanzwe.

Inzobere mu burenganzira bwa muntu bavuga ko ibi bipimo ari ugutoteza igitsina gore, kuko usanga abasore badapimwa “ubumanzi” bwabo. Abakobwa bashyirwaho igitutu gikabije, bamwe bakabaho bafite ubwoba bwo kwangwa, abandi bakaba bakagerekwaho ibyaha batakoze.

Mu bihugu bimwe, nk’u Burundi, bivugwa ko ubwo buryo bushobora gukoreshwa igihe umukobwa avuze ko yafashwe ku ngufu, ariko hakabanza “kugenzura” niba koko yari isugi. Ibi bikaba bishobora kongera guhohotera uwahuye n’ibyo bibazo aho kumufasha.

Mu gihugu cya Maroc, bamwe mu bakobwa bavumbuye ubundi buryo bwo kwerekana ko “ari amasugi”, bakoresheje ikinini bita capsule du sang. Icyo kinini kirimo ifu y’umutuku, cyinjizwa mu gitsina mbere y’imibonano kugira ngo nibakora imibonano cyize kurekura amaraso bimere nk’aho umuntu yari isugi. Ibi bikorwa ahanini mu rwego rwo kwirinda isoni, kwangwa n’umuryango cyangwa gusubizwa iwabo ku munsi w’ubukwe kuko basanze atari isugi.

Umwe mu bakobwa yagize ati: “None se si amaraso bashaka? Natwe turayabaha.”

Umugenzo wo gupima ubusugi ukomoka ku myemerere n’imyitwarire ya sosiyete yemeraga ko ubusugi ari ubutunzi bw’agaciro ku mukobwa. Ariko abaharanira uburinganire n’ubwuzuzanye bavuga ko ari umuco ushingiye ku kubangamira uburenganzira bw’abakobwa no kubashyira mu kato.

Kugeza ubu, ibihugu byinshi bikomeje gusaba ko uwo mugenzo uvanwaho burundu, kuko ntaho uhuye n’amahame y’uburenganzira bwa muntu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *