1697913

Musanze: Abanyeshuri baburiye impamyabumenyi zabo ku ishuri baratabaza ubuyobozi

Bamwe mu banyeshuri bize ku Rwunge rw’Amashuri rwa Shingiro mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, baratabaza inzego zibishinzwe kubakurikiranira ikibazo cya Diplômes zabo zaburiye ku ishuri bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka zo kubabuza amahirwe y’ akazi no kubura uko buzuza ibyangombwa bibimerera gukomeza amashuri ya kaminuza.

Abavuga ibi ni abashoje amasomo yabo y’ amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 n’abarangije muri 2023/2024, diplômes zabo zikoherezwa ku Ishuri bigagaho ariko ubu bakaba batarazibona ngo kuko bajya kuzifata ku ishuri ubuyobozi bukababwira ko zabuze, ntibubahe n’igihe bazabonera izindi.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati “Njye nabonye itangazo ridukangurira kwinjira mu Ngabo z’ igihugu, ntangira gushaka ibyangombwa bisabwa ngiye gusaba diplôme bambwira ko zabuze. Nabyirutseho birangira igihe cyatanzwe kirangiye mbura ayo mahirwe. Leta nidufashe Diregiteri abibazwe kuko batubujije amahirwe menshi y’akazi.”

Mugenzi we nawe  yagize ati “Mukuru wanjye uri hanze yanyoherereje link ya buruse muri kaminuza yizeho, ariko nabuze diplôme ngo ngerageze ayo mahirwe. Ubuyobozi bw’ishuri bukwiye kuba bubibazwa kuko nta cyerekana ko twize, nta gisubizo baduha gihamye bahora batubwira ko zabuze gusa”.

Umuyobozi w’ iri shuri rya GS Shingiro Bazimaziki Diogène, yemera ko koko hari Diplômes z’abanyeshuri 38 zabuze mu kwezi Gashyantare ariko ko bakomeje kuzishakisha byakwanga bagashaka uko babasabira izindi, babifashijwemo n’ akarere nk’uko babisabwe na NESA kugira ngo bakorerwe izindi.

Yagize ati “Namenye ko zabuze ubwo hari umwana waje kuyishaka nzirebye ndazibura, maze kumenya ko zabuze naratatse ku murenge bankorera raporo nyijyana kuri RIB nyimenyesha ko zatakaye ariko sinarinzi umubare w’izatakaye kuko n’urupapuro abazihawe basinyagaho rwari rurimo, nandikira NESA mbiyimenyesha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Théobald, yemeje ko iki kibazo bakimenye kandi ko bari kugikurikirana kuko Umuyobozi w’Ishuri yatumijweho ngo atange ibisobanuro.

Yagize ati “Twe turi gukurikirana kugira ngo tuzatange raporo tuzi uko byagenze, ubu turi kubikurirana mu nyandiko kuko twaramutumije. Icyo dutegereje ni uko aduha ibisobanuro byanditse kugira ngo tumenye uko byagenze.”

Amakuru ahari ngo ni uko intandaro y’ ibura ry’ izimpamyabumenyi ari umwuka mubi wavutse hagati  y’umuyobozi w’Ishuri n’ushinzwe umutungo ukomotse ku ideni uwazaga gufata diplômes yabaga yarasigayemo umunyeshuri uje kiyitwara uwo yishyuye akayakubita umufuka ntayageze ku ishuri.

Aha niho havutse agahimano  kavanze n’ akavuyo katumye izi diplômes ziburirwa irengero bigakekwa ko byakozwe n’ umwe muri aba bayobozi mu rwego rwo guhimana hagati yabo kuko aho zabikwaga hatangijwe kuko hagifungwa neza nk’uko byahoze.

Ibi bigakubitiraho ko mu ntangiriro z’uyu mwaka uyu Bazimaziki Diogène uyoboye Urwunge rw’Amashuri rwa Shingiro, yari yahawe igihano cyo guhagarikwa ku kazi by’agateganyo mu gihe cy’amezi abiri, bivuze ko iri kosa naryo rimuhamye yakwirukanwa burundu nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 033/03 ryo ku wa 12/11/2024 rishyiraho Sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze mu ngingo yaryo ya 67.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *