Abaturage basaga 500 bakora isuku mu mihanda itandukanye yo mu karere ka Musanze barishimira ko bahembwe imishahara y’amezi atatu ku mishahara y’amezi atanu bari bamaze bakora badahembwa.
Ni nyuma y’inkuru yo ku wa 18 Mutarama 2023 yakozwe na Bwiza itabariza aba baturage bayigannye bayisaba kubakorera ubuvugizi bagahembwa amafaranga y’amezi yari agiye kugera kuri atanu bakora badahembwa.
Ku mugoroba w’umunsi inkuru yasohokeyemo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze, Kanayoge Alexis, yasezeranyije umunyamakuru ko hari amafaranga yabonetse, kandi bayishyurwa. Ati: “Hari amafaranga yaje, ejo azabageraho.”
Bamwe muri aba bakozi, bamenyesheje umunyamakuru ko ubuyobozi bw’akarere bwabishyuye amafaranga y’amezi atatu, ariko ngo na bwo babyishimiye n’ubwo hari ay’amezi abiri batarishyurwa.
Uwo twise Niyibizi Phocas yavuze ko bishimira udufaranga duke bahawe ariko na none ashima ubuvugizi we na bagenzi be bakorewe. Yavize ati: Twishimye cyane kuba hari udufaranga duke baduhaye mu yo bari baturimo kuko burya ‘imirati iruta guhuma!!!’ Ni intica ntikize, ariko biraruta!!! Turaguramo utwo kurya kandi n’abana basubire ku ishuri kuko udukayi twabonetse kandi namwe mwadukoreye ubuvugizi nk’abanyamakuru, turabashimiye cyane kuko nimwe mutumye baduhemba kuko twari twarahebye.”
Ni mu gihe umukecuru twise Nyiraguhirwa Maritha yatangaje ko bishimye cyane nubwo bahembwe amezi atatu muri atanu bagombaga guhembwa, ariko na none asaba abayobozi ko imvugo yabo yajya iba ingiro.
Yagize ati: “Nubwo bataduhembye yose ariko nibura turahumira kuri utu baduhaye ariko na none imvugo z’abayobozi zijye ziba ingiro!! Buri munsi baravuga ngo ‘Umuturage ku isonga!!’ Ubu se nk’abaturage dukora isuku ku mihanda muri Musanze turi ku isonga cyangwa turi munsi y’ikirenge? Abanyamakuru turabashimira cyane mwarakoze kandi mujye mukomeza kuturengera.”
Bijejwe guhabwa amafaranga y’amezi abiri asigaye mu mpera z’uku kwezi kwa Mutarama, Ikinyamakuru Bwiza kizakomeza gukurikirana niba na yo bazayabona kandi kibigeze ku basomyi.




One Response
Musanze: Akarere kabaye kishyuye make abakora isuku mu mihanda batakambaga
Ibi ni byiza rwose! Ariko rwose natwe abakorera kuri la Divine International christian school iherereye mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Kanombe akagari ka Busanza mudukorere ubuvugizi turebeko twakwishyurwa kuva mu kwezi kwa gatatu 2022 kugeza ubu nti tuzi ikitwa umushahara! Mudutabarize inzego zishoboka zose kuko ubuzima muri kigali buragoye! Ikibabaje ni uko Labor inspector w’ akarere ka Kicukira na Mayor babizi ariko akaba ntagikorwa ngo badufashe mu kibazo dufite!Mudutabarize rwose!