urukiko_rukuru_musanze_main

Musanze: Baravuga ko ruswa ivuza ubuhuha mu Rukiko Rukuru, ngo utayitanze nta butabera ahabwa

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, barinubira ibyemezo by’inkiko zo muri aka karerere zirimo urw’Ibanze rwa Muhoza n’Ukuru rwa Musanze; bavuga ko abazikoramo by’umwihariko abacamanza n’abanditsi bazo bafata imyanzuro irimo kubogama kweruye.

Ibi babihuza n’ibyo bahamya ko ari ruswa buri wese yabonesha amaso, bagasaba inzego bireba ndetse gukurikirana iki kibazo kugira ngo abantu badakomeza kuzira akamama.

Umwe mu bavuga ko wimwe ubutabera waganiriye na BWIZA, yasobanuye ko mu myaka yashize we n’abavandimwe be baguze n’umubyeyi wabo imwe mu mitungo yari afite, irimo ubutaka n’amazu, nyuma y’uko yari yafashe gahunda yo kubishyira ku isoko.

Uyu muturage utifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, avuga ko we n’abavandimwe be bagura iyo mitungo babikoze mu nzira zikurikije amategeko.

Yagize Ati: “Tugura na we twagiye kwa noteri w’ubutaka umubyeyi arasinya yemeza ko abonye amafaranga, araduhinduriza tubona ibyangombwa by’ubutaka. Byararangiye turataha nk’uko n’abandi bagura na we (umubyeyi wabo) bagataha.”

Akomeza avuga ko nyuma y’igihe umubyeyi wabo abonye ko ibintu bisa n’ibyari bitangiye kumushiraho kuko yari amaze igihe agurisha ibyo yari yarasigaranye abandi bantu, byarangiye abihindutse avuga ko atigeze abagurisha.

Ngo yaje kubarega abashinja kwiha imitungo ye bakoresheje inyandiko mpimbano, gusa bageze mu rukiko bagaragaza inyandiko zose baguriyeho n’uko bishyuye.

Urukiko Rukuru rwa Musanze nyuma yo guca urubanza ngo byarangiye rwemeje ko bahamwa no gukoresha inyandiko mpimbano, ariko biba ngombwa ko bajurira.

Nyuma y’ubujurire byarangiye umucamanza ategetse ko uriya muturage n’abavandimwe be bumvikana n’umubyeyi wabo.

Uyu yakomeje agira ati: “Twe ntabwo turi abanyamategeko, twe twumvaga ko icyo dukeneye ari uko twakongera tugahura n’umubyeyi ntidushwane na we. Mu kumvikana byarangiye dusubiye mu muryango, batwandikisha impapuro z’uko twumvikanye n’umubyeyi.”

“Muri uko kumvikana rero ni ho haziyemo ikibazo. Urukiko rwanzuye ko imitungo twayibarujeho bitemewe, nyamara muri twese nta wahamwe n’icyaha cy’impapuro mpimabano.None mu Rwanda icyaha cy’impapuro mpimbano ntigihanwa n’amategeko?. Ba noteri babikoze barahari, ibiro by’ubutaka byakoze ‘mutation’ birahari, urukiko ntirwigeze rushaka gusuzuma imikono ngo rurebe ko yiganwe. Ibyo byose byanzuwe gutyo kubera ko uwo twaburanaga aturusha amafaranga.”

Uyu avuga ko batiyumvisha icyo urukiko rwagendeyeho ruvuga ko batsinzwe, nyamara baragaragaje ibyangombwa byose baguriyeho kandi igura ryarakorewe imbere ya noteri wemewe.

Avuga kandi ko mu muryango bumvikanye n’umubyeyi wabo kumuha ngo akodeshe umuryango umwe w’inzu ikodeshwa bari baraguze na we kugira ngo byiyongere ku bindi byinshi afite bimutunga.

Icyatunguranye ngo ni uko nyuma baje gusanga urukiko rwarakoze nkana amakosa mu myandikire, kuko urukiko mu kwandika kuri kopi umuryango wasinyeho rwavuze ko “umubyeyi tumweguriye inzu, nyamara twari twamuhaye umuryango umwe ngo awukodeshe.”

Yunzemo ati: “Murumva ko aho hantu harimo akantu kaba katanzwe kuko izo mvugo ebyiri ziratandukanye, bivuze ko umwanditsi w’urukiko yabikoze nkana. Ni ibintu twaje gutahura nyuma ubwo uwo twaburanaga yazaga avuga ko ashaka ko tumwandikisha ku miryango twumvikanye ko azajya akodesha.”

Yongeyeho ati: “Amakuru twamenye nyuma ni uko uwo tuburana yatanze Frw 2,000,000 kugira ngo bamwandikire mu myanzuro y’urukiko ko ngo yeguriwe burundu, aho guhabwa umuryango umwe ngo na we awukodeshe nk’uko inyandiko yavuye mu muryango yari yemeje.”

Uyu muturage avuga ko bitumvikana ukuntu umuntu waregeraga gutwarwa ibye mu buryo bw’uburiganya, basubiye mu muryango akemera guhabwa umuryango na wo azajya akodesha gusa.

Ati: “Kubera ko we aturusha amafaranga, yarabibaze, mu mwanzuro bandika ko ngo urukiko rumweguriye, ibintu bihabanye n’inyandiko yo mu muryango ari nayo yashingiweho twiyunga. None se iyo serivisi bayimuhaye ku buntu?”

Uvuga ko yarenganyijwe yunzemo ati: “Twe aho tuboneye ikosa twihutiye kurikosoza. Twihutiye kwandikira urukiko kugira ngo rukosore ikosa ryari ryabayeho, igihe rutaradusubiza ngo rudukosorere, twaje kubona umuhesha w’inkiko ari kudusaba ko nyuma y’iminsi itatu dukorera umukecuru ‘mutation’.”

“None se niba atari ruswa iba yatanzwe, ibyo bishoboka bite? Umwanzuro warajuririwe ko wanditse nabi, aho kugira ngo ahategerezwe ibizavamo, barihutira kuza gukoresha mutation. Ibyo byashoboka bite kandi umwanzuro wagashyigikiye iyo mutation uri mu nzira zo gukosorwa?”

Ngo ruswa uwo baburana yari yaratswe yasabye kuyongera!

Undi ufite aho ahuriye n’iki kibazo na we yashimangiye ko Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza bajuririye rwabarenganyije cyane.

Ati: “Urukiko rwaravuze ngo mutation nikorwe, ahubwo ngo nitubona twararenganye ngo tuzongere turege mukecuru. Mbese ntabwo bitaye no ku kibazo cyo kudasiragiza abantu mu nkiko, icyo bitayeho ni inyungu zabo gusumbya iza rubanda.”

Yakomeje agira ati: “Twebwe twasabye ko imyanzuro yakwindika neza uko twabyumvikanye mu muryango, urubanza bararusubitse kuwa Gatanu ushize barwimurira kuwa Gatanu tariki 20 Kamena 2025, bavuga ko ngo undi muburanyi atamenyeshejwe, none ninde ufite inshingano zo kumumenyesha?”

Yakomeje avuga ko nyuma y’uko ikibazo gisa n’igitangiye gukomera, bamenye ko uwo baburana amafaranga yo kurangiza ikibazo yari yatswe mbere yaje kongerwa.

Ati: “Ku wa Gatatu iki cyumweru nibwo umucamanza yaduhamagaye avuga ngo umuburanyi baramuhamagaye ntiyitaba, ariko twebwe twamuhamagara akitaba.  Twamenye ko ubu noneho bamusabye Frw miliyoni 10 ngo aferi bayirangize, we yabasubije ko afite Frw miliyoni 5, ubu ari kuzishaka.”

“Ubu uwo mukecuru aho afite ikibanza hose mu Mujyi wa Musanze kiri ku isoko, ntabwo ari ibintu bipfuye guhurirana gutyo gusa. Ubu umucanza ari kureba ko igihe cyakwiyongera umukiriya wabo akaba yabonye amafaranga kuko bigaragara ko no kuwa Gatanu w’iki cyumweru azarusubika avuga ko yakomeje kubura uwo muburanyi.”

Uyu muturage avuga ko “Iyo uzanye ikirego mu nkiko zikorera muri Musanze, akenshi bo baba batomboye. Ikintu cya mbere babanza kumenya ni ukumenya ngo aba bantu ni bantu ki, hari ikintu cyabavamo? Rwose abantu turarengana tugapfira iyo, tukabura iyo tuvugira.”

Yunzemo ati: “Ikintu gitangaje ni uko uwo mukecuru akubwira ko agura mudugudu, gitifu w’akagari, ko no muri TGI (mu rukiko) utahamutsindira. Rimwe yigeze kumpamagara tumaze kuburana, arambwira ngo tuba twumva twamutsinda koko, ngo twaburanye nk’ibigoryi. Hari igihe mbere y’isomwa ry’imyanzuro y’urukiko aguhamagara akakubwira mbere uko umwanzuro uzafatwa n’urukiko uteye kandi koko urukiko akaba ariwo rufata, ijambo ku rindi.”

“Ni ruswa ikabije muri izi nkiko. RIB nitungemo itoroshi ndetse n’izindi nzego bireba zidutabare, turambiwe akarengane.”

Undi muturage na we utifuje gutangazwa amazina, avuga ko mu myaka mike ishize yaburanye mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza n’umwe mu bakire bo mu mujyi wa Musanze wari waramutwariye ubutaka mu buryo bw’uburiganya aza kumutsinda, gusa urukiko aho kumuhana ‘rumuruma ruhuha’.

Uyu yagize ati: “Mu rubanza nari nararegeye indishyi ingana na Frw miliyoni 30 kubera ubutaka bwanjye umukire yari yaratwaye yisunze inyandiko mpimbano, ariko umucamanza ubwo yemezaga ko nsinze yategetse ko mpabwa Frw 500,000.”

Uyu na we ahamya ko byatewe n’uko uwo baburanaga yari yarabanje kumugura, gusa ngo nyuma bombi baje kwiyumvikanira ubwabo birangira ‘umukire’ aguze ubutaka bwe mu nzira zemewe.

Undi muturage watuganirije ku bibera mu nkiko zikorera mu Karere ka Musanze, ati “ Hari umukobwa twari tuziranye wakoraga muri izo nkiko, nari namusuye iwe, twicaye muri salon, telefoni irahamagara. Uwo bavuganaga yaramusubije ngo mbese nzamukatire irindwi cyangwa itanu ntuzababara? Naje kumenya ko uwo bavuganaga ari urega uzakatirwa. Munyumvire ibibera mu nkiko.”

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Harrison Mutabazi, yabwiye BWIZA ko abafite ingingimira baha amakuru kuri ruriya rwego rukabakurikiranira ibibazo.

Ati: “Byabasa ko batugezaho ayo makuru tugakurikirana.”

Raporo y’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International) ya 2024 yerekana ko urwego rw’ubucamanza ruri mu zo ruswa yazamutseho cyane, aho yavuye kuri 5.02% yariho muri 2023 ikagera kuri 6%.

Iyo raporo ivuga kandi ko mu bakiriye ruswa cyane abacamanza baza ku isonga, aho mu bantu bakoreweho ubushakashatsi bakemera ko batanze ruswa y’angana na Frw miliyoni 1.9, arimo Frw 600,000 yishyuwe mu rwego rwo kwihutisha imanza, Frw 500,000 bishyuye ngo batsinde imanza na Frw 800,000 ajyanye no kurangiza imanza.

Ku wa 13 Kamena ubwo Perezida w’Urukiko Rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa yagiranaga inama n’abakora mu rwego rw’ubucamanza bari mu rwego rw’ubucamanza bari mu ifasi y’Urukiko Rukuru, urugereko rwa Rwamagana, yasabye abacamanza bavugwaho gusiragiza abaturage, kurya ruswa n’indi myitwarire itari iya kinyamwuga kubicikaho.

Yagize ati: “Nagira ngo mbabwire ko ubucamanza abaturage batabwizeye, kuko aho tujya turavugwaho ruswa no kwica amategeko nkana, bigatuma umuturage agira ukundi atubona kandi atari ko bikwiye kugenda.”

Mukantaganzwa yibukije abacamanza ko amategeko abemerera kwigenga, ariko akaba atabemerera kwigira ibyigenge.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. hhhhh Niko babaye nibyo biberamo njye mbyumvayo kuva nko muri 2018. Bamwe mu bacamanza n’abashinjacyaha n’abanditsi b’inkiko bitugukwaha bayigize utuntu twabo. Mukantaganzwa natabare!

  2. musanze na faranga ni watsinda urubanza byo birazwi kabisa ushobora kuburana imyaka 10 utaratsinda kubera ruswa nkurubunza rwaciwe mu kwa 7/ 2024 Sha bariye ruswa kabisa kuko hatsinze ifaranga ni hatsinze ukuri musanze umuntu arakugura rwose ugatsindwa nabindi bisobanuro kandi abo bacamanza iyo bariye ruswa nacyindi kintu wakora kuko baba bagusuzuguye chane bagutesha agaciro ukumirwa, rwose mudutabare twararenganye
    umugore witwa nyirakanyana wabwiye abo baribari kuburana nawe ati murumva mwiteguye guhangana nanjye mufite amafranga? kandi Koko byarangiye abatsinze

  3. musanze rwose iratuzengereje iyo ubashiriye ikirego bo ninkamahirwe barabanza bakamenya aho ukomoka bakareba niba ufite ifaranga.basanga nayo menya ngo nuzatsinda narimwe
    nkibaza akokazi bakora barakazi cg kuko mumutwe wabo ni amafranga gusa Ribu ibiteho kuko haribimenyetso byishi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *