20251122_170223

Musanze FC yisasiye APR FC

Ikipe ya APR FC yatsinzwe na Musanze FC ibitego 3-2, mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye iyo mu majyaruguru, mu mukino w’umunsi wa munani wa Rwanda Premier League wabereye kuri Stade Ubworoherane.

Byasabye umunota wa karindwi wenyine ngo Musanze FC y’umutoza Ruremesha Emmanuel ifungure amazamu, ku gitego yatsindiwe na Mutsinzi Charles.

Umugande Denis Omedi yashoboraga kwishyura iki gitego ku munota wa 13 w’umukino, ariko umupira yateye ugarurwa n’igiti cy’izamu.

APR FC na none yabonye ubundi buryo bukomeye ku munota wa 18 w’umukino ubwo Mugisha Gilbert yateraga ishoti riremereye, ariko umupira ukoherezwa muri koruneri n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu.

Ubu buryo bwakurikiwe n’igitego cya kabiri cya Musanze FC cyo ku munota wa 20 w’umukino, ku mupira waturutse muri koruneri ugaterekwa mu izamu rya Ishimwe Pierre na Shabani Hussein ‘Tchabalala’.

Musanze FC yatsinze igitego cya gatatu gisa nk’iki ku munota wa 39 w’umukino ibifashijwemo na Bizimungu Omar, mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka APR FC iri inyuma n’ibitego 3-0.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yagerageje guhanyanyaza mu gice cya kabiri cy’umukino, ariko inanirwa kugombora.

Iyi kipe yagabanyije umwenda ku munota wa 64 w’umukino ibifashijwemo na Murangamirwa Serge wa Musanze FC witsinze, mbere yo kubona igitego cya kabiri ku munota wa 87 w’umukino ibifashijwemo na rutahizamu William Togui, ku ishoti rigendera hasi yatereye mu rubuga rw’amahina bikarangira umupira uruhukiye mu izamu.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Musanze FC yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 15 inganya na Gasogi United, zombi zikaba zirushwa amanota atanu na Police FC ya mbere yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-1.

APR FC igifite imikino ibiri y’ibirarane yagumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 11.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *