Igishushanyo mbonera kirimo inzira eshatu zishobora gukoreshwa hatangijwe byinshi

Musanze: Haravugwa uburiganya mu gikorwa cy’umuyoboro w’amashyanyarazi

Mu murenge wa Kimonyi, akagari ka Ruvumu, umudugudu wa Musezero abaturage bahafite amasambu bavuga hari uburiganya, akarengane n’urujijo mu gikorwa cy’ishyirwaho ry’umuyoboro w’amashyanyarazi wa Kimonyi-Musezero.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda Leta yihaye y’uko mu mwaka w’2024 buri rugo rw’Umunyarwanda ruzaba rugerwaho n’amashanyarazi, kuri ubu, hirya no hino mu karere ka Musanze harimo gukorwa imiyoboro y’amashanyarazi.

Muri iyi miyoboro harimo uwa Kimonyi-Musezero, uzafatira amashanyarazi ku muyoboro mugari (haute tension) wa Musanze-Rubavu, ukayageza mu mudugu wa Musezero, ahazashyirwa icyuma kigabanya ingufu z’umuriro (transformateur), bityo umuriro ukazagezwa ku baturage baturiye umudugudu wa Musezero n’indi bihanye imbibi na yo igomba kubakwa muri iriya gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda twavuze haruguru.

Kuri ubu, ibikorwa byo kubarura imitungo y’abaturage byararangiye ndetse vuba aha, rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kubaka uwo muyoboro yari yaratangiye imirimo, binyuranije n’itegeko ririho ubu, ribuza gukora ibikorwa byo kwimura abaturage, mu gihe batarahabwa indishyi z’ibyabo byangiritse.

Ubwo umunyamakuru wa BWIZA yageraga mu baturage b’abagenerwabikorwa b’uyu mushinga ndetse n’abazangirizwa ibyabo kubera uyu mushinga, bamusobanuriye urujijo, impungenge n’ibibazo byose bafite kuri uyu mushinga.

Icya mbere bagaragaza ngo ni uko uyu muyoboro wa Kimonyi-Musezero wiganywe ubushishozi buke kuko ngo wangije imitungo y’abaturage kandi ngo hari ukundi byagombaga kugenda.

Umwe muri bo yagize ati: “Uyu muyoboro muto, nk’uko twabivuze, uzafatira ku muyoboro mugari Musanze- Rubavu, hafi y’ibiro by’umurenge wa Kimonyi, urangirire rwagati mu mudugudu wa Musezero. Ni hafi uburebure bw’ibilometero bibiri n’igice (2.5 km). Hari inzira 3 zashoboraga kwifashishwa hubakwa uyu muyoboro, zikaba zigiye kungana mu burebure ku kinyuranyo gito cyane.”

Yakomeje agira ati: “Inzira ya mbere ni inyura imbere y’ibiro by’umurenge wa Kimonyi, ikambukiranya umuhanda Musanze-Rubavu, igahita ifata umuhanda Kimonyi-Ndorahe-Shingiro, ikagera neza neza ahashyirwa Transfo rwagati mu mudugudu wa Musezero. Inzira ya kabiri yafatira kuri wa murongo mugari, ikambukiranya na none umuhanda Musanze-Rubavu, igafata umuhanda uca mu mu mudugudu w’icyitegererezo wa Musezero, hanyuma nayo ikarangirira rwagati mu mudugudu wa Musezero, aho inyigo yagaragaje ko hashyirwa Transfo.”

Na none ati: “Icyiza cy’izi nzira zombi ni uko umuyoboro wakubakwa neza neza mu mbago z’imihanda (buri muhanda ugenerwa umwanya uzanyuzwamo ibikorwa remezo). Izi nzira kandi zinasangiye kuba zicya hirya gato y’igice nyirizina cyagenewe guhabwa umuriro. Inzira ya gatatu yashoboraga kunyuzwamo uyu muyoboro, ari na yo byarangiye rwiyemezamirimo anyujijemo, ni iva ku murongo mugari, ikanyuzwa rwagati mu mudugudu wa Musezero mu buhagarike, ikarangirira ahagana mu cya kabiri cy’uyu mudugudu. Icyiza cy’iyi nzira ni uko umuyoboro uzagwa neza neza ahazashyirwa taransifo, gusa inenge yawo, ikaba iyo kuba izangiza ibibanza byiza bigiye gukatwa muri iki gice, bigenewe guturwamo.”

Undi muturage ufite ubutaka muri aka gace kandi buzanyuzwamo uyu muyoboro, unasanzwe azi iby’ikwirakwiza ry’amashanyarazi kuko yigeze gukora mu cyitwaga ELECTROGAZ; kuri iki kibazo cy’ahazanyuzwa uyu muyoboro, yatangarije BWIZA ko atumva impamvu REG yaba yarahisemo iyi nzira ya 3 kandi bizwi ko ibyo kwitarura imitungo itimukanwa igihe hakorwa bene iyo miyoboro ari ibintu bisanzwe bikoreshwa.

Yatanze urugero, ku muyoboro mugari Musanze-Rubavu, aho abawubatse bagiye bagendera kure igice kirimo ibikorwaremezo, bagahitamo kuwunyuza ahari icyo gihe ibisambu byari bigenewe guhingwa. Yagize ati : “Ntitwumva impamvu REG ishaka kunyuza uyu muyoboro mu butaka bwacu rwagati, kandi hari ukuntu wakagombye gucishwa ku mihanda isanzwe yegereye uyu mudugudu.”

Yongeyeho ati: “Ibi bintu bimeze nk’aho byakozwe hagamijwe kuduhombya, kuko byari byoroshye gukwepa aya mapariseli yacu, ahubwo bakanyura mu nkengero z’iriya mihanda, nk’uko byakozwe ku muyoboro wajyanye amashanyarazi Rubavu, aho bahisemo kuvana insinga mu ibereshi (ahari station ya REG), zikabanza kumanuka nk’ujya Nyakinama, zagera Nyamagumba hafi na Sopyrwa, zikabona ubukata zisubira mu nzira zigana Rubavu”.

Mu gusoza yagize ati: “Ibyo byose byari bigamije kwirinda ko izi nsinga zanyura hejuru y’ibikorwaremezo byari mu nzira ya bugufi (ikurikiye umuhanda MusanzeRubavu) byabonekaga mu mujyi wa Musanze, cyane ko ibi byo kwitarura ibi bikorwa ari nako byagiye bigenda kuri uriya muyoboro kugera i Rubavu kandi ntacyo byatwaye na mba. N’uyu muyoboro rero ni ko byakagombye kugenda cyane cyane kuri uyu muyoboro muto uzagenda uhabwa ingufu na bya byuma bigabanya ingufu biba byashyizwemo.”

Ku kijyanye n’uburiganya mu kubarura imitungo y’abaturage yangijwe ahazanyuzwa umuyoboro, ngo nabyo ntibyaciye mu mucyo cyane ko hatashingiwe ku itegeko rigenga imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka.

Bavuga ko ngo ubutaka bwose bw’uyu mudugudu kuri ubu bwashyizwe mu gace ko guturamo, ndetse n’akarere kakaba karumvikanye na rwiyemezamirimo ugomba gutangira gucamo ibibanza bitarenze ukwezi kwa mbere umwaka utaha. Bityo, abaturage bazangiririzwa ibyabo n’iki gikorwa bakaba baratangajwe no kubona ko amafaranga bababariye ari intica ntikize, kandi bagenzi babo bahana imbibi, amapariseli yabo baratangiye kuyagurisha ku mafaranga menshi dore ko ibyo bibanza biri ahantu heza habereye imiturire.

Umwe mu bakozi bagize uruhare mu kubarira aba baturage imitungo yabo, yabwiye BWIZA ko amabwiriza bahawe na REG, ari uko amakuru bagomba kwitaho babara izi ndishyi ari aboneka ku gipapuro cya burundu (UPI) cy’uwangirijwe umutungo.

Abaturage bakavuga ko ibi byafatwa nk’ubwambuzi bukozwe bugambiriwe kuko ubuyobozi bw’akarere, umufatanyabikorwa muri uyu mushinga bose bazi neza ko igishushanyo gishya (master plan) cyemejwe na njyanama ndetse ko n’ubuyobozi bwatangiye gushyira mu bikorwa ibikubiye muri icyo gishushanyo kubyerekeranye n’ubutaka.

Tubibutse ko ku butaka bunyuzwaho uyu muyoboro, hafatwaho metero 6 ibumoso n’izindi 6 iruhande rw’uyu muyoboro kandi ko ibiciro bishya byatanzwe uyu mwaka, ikiguzi kuri metero kare imwe kuri ubu butaka ari ibihumbi mirongo ine na kimwe magana cyenda mirongo ine n’atandatu kuri metero kare imwe (41.946 frw/m2 ) , bivuze ko umuntu ufite isambu (parcelle) ya 300m2 yatwawe n’uyu muyoboro yakagombye kwishyurwa 41.946×300 bikangana na miliyoni icyenda( 12.583.800 frw) z’amafaranga y’u Rwanda; aya ajya kungana neza neza n’ikiguzi kirimo guhabwa abagurisha pariseli yabo ku bantu basanzwe.

Nyuma y’ibi byose ngo harakekwa ruswa cyangwa ibindi bisa na yo cyangwa se ikimenyane mu ihindagura ridasobanutse ry’inzira izanyuzwamo uyu muyoboro. Nk’uko twabivuze dutangira iyi nkuru, imirimo yo kubaka uyu muyoboro mu gihe gishyize yari yatangiye gukorwa, hacukurwa imyobo, ahazashingwa amapoto azafata insinga z’uyu muyoboro.

Ibi byaje bikurikira igikorwa cyo kubarura ibyangijwe ndetse no gusinyisha abafite ibyabo byangijwe, igikorwa cyabaye mu mpera z’umwaka w’2021 nk’uko bigaragara ku mafishi yasinyishijwe abazahabwa indishyi. Gusa, vuba aha na none, ababarura imitungo baje kugaruka bongera kubarura bundi bushya, bemeza ko ku mpamvu za tekiniki, abaturage batashoboye gusobanukirwa, niba uwo muyoboro wahinduriwe inzira.

Umuturage twasanze ku murenge wa Kimonyi, wangijwe ibye n’ahanyujijwe umuyoboro ukosora [Wa kabiri ] yatangarije BWIZA ko mu gihe bari bategereje ko ababaruriwe bakwishyurwa, abaturage bakoreshejwe inama n’abatekinisiye ba REG hari na noteri w’ubutaka ku murenge, babwirwa ko inzira yahinduwe kubera ngo ko umuyoboro wa mbere wari warambukiranyije ibibanza byihariye by’abantu bakomeye, bise VIP.

Uyu muturage yakomeje agira ati: “Ibyo twabwiwe n’ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo (Land officer ) byaduteye urujijio kuko ntiyigeze adusobanurira itandukaniro ry’ibyo bibanza yise VIP, n’ibibanza bindi byacu bisanzwe. Turibaza niba hari itegeko rirengera umutungo kuko uherereye aha, indi iryo tegeko ntibiyirebe!!!”

Mu gusoza ikiganiro, yagize ati: “Ikizwi ni uko muri iyi minsi, hari abantu bakomeye barimo abakozi ba Leta ndetse n’abacuruzi, bakomeje kugura ibibanza byiza biherereye muri aka gace, bakaba baraje kwisanga baraguze n’ahazanyuzwa uyu muyoboro wa mbere batabizi. Bityo rero, aba bihutiye gukora uko bashoboye ngo bahindure inzira y’uyu muyoboro, bagamije kurengera ibi bibanza byabo bamaze gutangaho akayabo.

BWIZA yasuye ahari hateganyijwe kunyuzwa umuyoboro wa mbere n’aho bawimuriye, maze isanga imyobo yacukuwe bwa mbere yararengewe n’ibyatsi, bivuze ko uwo muyoboro ushobora kuba warahinduwe koko.

Iki kinyamakuru kandi cyeretswe n’abatuye mu mugududu wa Musezero, aho inzira nshya [ya kabiri ] yanyujijwe, yerekwa n’amwe mu mapariseli yaguzwe n’abiswe abakire yari yanyujijwemo umuyoboro mbere ariko ukaza kwimurirwa ahandi. Barateganya kwiyambaza urwego rw’umuvunyi ngo rubarenganure.

Mu gusoza urugendo iki kinyamakuru cyakoreye mu mudugudu wa Musezero, umunyamakuru yashoboye kuganira na benshi mu baturage basanze barangirijwe ibyabo n’inzira ya 2, aho bari bateraniye ku gasanteri ka Kimonyi.

Leo (wahinduriwe amazina kubera impamvu z’umutekano) yagize ati: “Aba batekinisiye baraje bwa mbere, bashyira imbago mu ishyamba ryanjye, barambarira, mfa kwemera intica ntikize bari bambariye, none nyuma baraje batera imambo rwagati mu butaka nateganyaga kubakamo cyangwa nkagurisha kuko iyo parcelle ntiri munsi ya miliyoni makumyabiri (20.000.000frw). Nubwo bavuga ko nta we uburana na Leta, njye niteguye kuriha umwunganizi mu mategeko (Avoka) ariko nkarenganurwa kuko ibyo twakorewe ni akarengane.”

Uyu muturage uvuga ko atazi aho azerekera nyuma yo kwamburwa ubutaka bwe yizeraga ko buzamusajisha we n’urubyaro rwe (avuga ko hari abari batangiye kurambagiza ubutaka bwe, bamugereka arenga miliyoni 15), yatangaje ko mbere na mbere agiye kubanza kwiyambaza urwego rw’umuvunyi yizera ko narwo ruzamurenganura niruramuka rwumvise akarengane ahamya ko yagiriwe.

Igishushanyo mbonera kirimo inzira eshatu zishobora gukoreshwa hatangijwe byinshi
Igishushanyo mbonera kirimo inzira eshatu zishobora gukoreshwa hatangijwe byinshi

Kuri izi mpinduka za hato na hato, umuyobozi wa REG, ishami rya Musanze, Eng. Jasson Munyanziza, yatangarije BWIZA ko ibyo abaturage bavuga ari byo kandi ko byatewe n’ukuntu akazi ka tekiniki kaba gateye aho avuga ko habanza abakoresha GIS ( aba topographes), hanyuma hagakurikiraho akazi kaba injeniyeri (ingenieurs ) mu by’amashanyarazi. Yagize ati: “Uko byagenze rero ni uko inzira yakozwe na ba GIS yaje gukosorwa n’abo batekinisiye (ingenieurs), haza kuzamo ikinyuranyo cya hafi 1.5 km.”

Ku kibazo cyo kumenya impamvu yo kunyuza uyu muyoboro mu mapariseri rwagati kandi hari imihanda isanzwe uyu muyoboro wakagombye kuba waracishijweho, uyu muyobozi yemeje ko hari ingingo nyinshi zibandwaho iyo bahitamo aho umuyoboro uzanyuzwa.

Yagize ati: “Kwimura umuyoboro bigira impamvu nyinshi. Muri zo harimo ikiguzi cyo kuyageza ku baturage, imiterere y’ibibanza n’imikoreshereze yabyo (aho biboneka kandi hagezwa amashanyarazi) ndetse n’ikiguzi cy’imitungo y’abaturage (ingurane) ahazanyuzwa umuyoboro.”

Naho ku kibazo cy’igiciro cyakoreshejwe habarurwa imitungo yangijwe, uyu muyobozi nabwo yasobanuye ko inyishyu ku byangijwe iterwa n’ubwoko bw’umuyoboro (haute tension cyangwa moyenne tension) ndetse n’imiterere y’ibibanza byahazanyuzwa uyu muyoboro.

Munyanziza Jasson yakomeje yemeza ko mu kubara iyi mitungo, ibi byose byubahirijwe ariko wareba ku mafishi BWIZA yiboneye, inafitiye kopi ndetse yakoreshejwe habarwa iyo mitungo, ayo mafishi agaragaza ko hishyuwe gusa ibihingwa byari ku butaka aho kwishyura n’ubutaka nyirizina, kuko aka gace, kuri ubu kabarizwa mu butaka bwo gutura aho igiciro cy’ubutaka kuri metero kare iwe, nk’uko twabivuze haruguru, ari ibihumbi mirongo ine n’amafranga ijana na mirongo icyenda n’atandatu (41.196 Frw).

Aha, ikitumvikana nk’uko abaturage [ba nyiri amasambu] babivuga ngo ni uko batigeze bamenyeshwa impamvu yabateye kubarurira abaturage ibyangijwe kandi inyigo ubwayo itari yakarangiye, bityo bakavuga ko hakagombye kubanza kwemezwa n’inararibonye (ingénieurs ) mu by’amashanyarazi aho kugira ngo bababarurire nyuma yo gusinya, bakongera bakabihindurira ahandi cyane ko n’igiciro babariyeho abaturage ari gito cyane ugereranije n’ibyo itegeko rishya rigenga imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka riteganya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *