Abaturage baturiye ikimoteri rusange giherereye mu mudugudu wa Bubandu, akagari ka Bukinanyana mu murenge wa Cyuve barinubira umunuko wacyo, bakavuga ko kibabangamiye mu buryo bwinshi , ngo bakaba biteze ingaruka zacyo mu gihe kitarambiranye.
Iki kimoteri gikusanyirizwamo imyanda yose ituruka mu mirenge igize umujyi wa Musanze ari yo: Muhoza, Cyuve, Musanze, Gacaca, Kimonyi na Muko kandi iyo myanda yose ikajyanwamo ivangavanze, aho usangamo ibibora n’ibitabora (ibyuma, amacupa n’ibisigazwa by’ibikoresho bikoze muri Palasitiki).
Gusa icyazinduye umunyamakuru wa BWIZA , si ukujya kureba iki kimoteri gusa ahubwo yahurujwe n’abaturage bavuga ko kibabangamiye kuko gifite byinshi cyihariye kandi bishobora kugira ingaruka ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage.
Bimwe muri byo ni uko abaturage bafite impungenge ko gishobora kuzabanduza by’umwihariko abana bacyirirwamo bagiye gushakamo amacupa ya pulasitiki n’ayavuyemo inzoga za Likeri kugira ngo bayagurishe. Ibintu ngo bibabangamiye cyane kuko harimo n’abataye ishuri kubera gushaka amafaranga muri ubwo buryo.
Umunyamakuru yahasanze bamwe mu baturage barimo n’abana bajonjora amacupa ya pulasitiki mu yindi myanda ngo bayagurishe, aho ikilo kimwe cyayo ngo kigura amafaranga mirongo itanu (50 FRW) kugira ngo bajye kuyakoramo ibindi bintu.
Maniraho Philippe, Sibomana na Nyiramahirwe Jacqueline ni bamwe mu baturage baturiye iki kimoteri cya Cyuve, batangaje ko kibabangamiye cyane ko uretse n’umunuko wacyo ngo n’abana bamwe batangiye guta ishuri kubera kwirirwa bashakisha ibikoresho bya pulasitiki byashaje byahajugunywe.
Maniraho agira ati: “Abaturage duturiye iki kimoteri kiratubangamiye kuko n’abana bacu basigaye baducika bakajya gushakamo amacupa n’ibidomoro ndetse n’ibindi bikoresho bya pulasitiki byo kugurisha kuko hari abashoramari baza kubigura.”
Umuturanyi we witwa Sibomana na we yabwiye umunyamakuru wa BWIZA ko uretse n’umunuko, amatungo (intama n’ihene) ni ho abana baza kuyaragira kugira ngo banabone nuko batoragura bya bicupa bya pulasitiki.
Uretse abahaturiye, BWIZA yanagiranye ikiganiro n’umugore ukorera kampani yitwa BIDEC ( Business Initiative for Development Company Ltd), na we ayitangariza ko iki kimoteri kibangamye cyane ko kiri hafi y’ingo z’abaturage ndetse ko cyararuye n’abana benshi bajya gushakamo amacupa ya pulasitiki yo gucuruza.
We yagize ati: “Maze igihe kinini cyane hano, nkorera iyi kampani ariko ibyo nabonye n’ibyo ngenda mbona, ababyeyi bafite ingorane cyane kuko abana babo birirwa hano mu myanda bashakisha biriya bisigazwa bya pulasitiki ngo byo kugurisha. Bamwe bataye ishuri ndetse n’ikindi kibabaje cyane nuko usangamo n’abana b’abakobwa kandi hari n’igihe bararamo bashakisha ibyo bintu. Ubuyobozi nibufate umwanya bwigishe ababyeyi bakumire abana babo ndetse bubategeke basubire ku ishuri kuko nibitaba ibyo hazavamo n’uburara buherekejwe n’inda zidateganijwe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landouard, yabwiye BWIZA ko ibyo bintu bari batabizi ariko ngo kuba babimenye bagiye kubihagurukira mu maguru mashya ngo babihagarike ndetse n’abana bataye ishuri basubizweyo.
Yagize ati: “Ni byiza ko tubimenye kuko buriya tugiye gurakorana n’abaturage baturiye kiriya kimoteri, abayobozi b’imidugudu ihegereye ndetse na bamutwarasibo baho kugira ngo tubashe kumenya ngo abana bajyayo ni bande? Ikindi ni uko tugiye gukorana bya hafi kandi umunsi ku w’undi na rwiyemezamirimo ugura biriya bisigazwa bya pulasitiki gucika ku ngeso mbi yo gukoresha abana iyo mirimo. Na none kandi tugomba kubwira abaturage ko kiriya kimoteri kitagikoreshwa.”
Ikindi giteye impungenge ni uko amwe muri aya macupa ya pulasitiki hari abayakoresha kandi bivugwa ko akoreshwa rimwe gusa kubera ko ubushakashatsi bwagaragaje ko kuyakoresha bishobora kuba bitera indwara ya Kanseri (Cancer) ariko abayakoresha bakaba batabikozwa ahubwo bakabifata nk’ikinyoma.







