Ku bwo kurambirana no gukomeza kubangamira imigenderanire n’imihahirane mu baturage, abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu kagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze biyemeje kwishakamo ibisubizo bakubaka ikiraro cya Rwebeya kimaze amazi atanu cyangiritse kikabura gisana n’ubwo ubuyobozi bw’akarere bwari bwarabyiyemeje ubwo cyangirikaga mu kwezi kwa Gicurasi 2022.
Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nteko rusange y’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo mu kagari ka Cyabagarura yateranye kuri uyu wa 30 Ukwakira 2022; bamaze kureba neza ibyagezweho n’ibigomba gushyirwamo imbaraga mu gukomeza kwishakamo ibisubizo no gusigasira ibyagezweho.
Uyu mwanzuro wafashwe kandi hashingiwe ku mutekano muke waterwaga n’iki kiraro kuko kuva cyacika mu kwezi kwa Gicurasi cyagezweho n’ubuyobozi bw’akarere ubugira kenshi ariko ntigikorwe kandi kibangamiye abaturage by’umwihariko abana b’abanyeshuri bakinyuraho igitondo n’umugoroba bava cyangwa bajya ku ishuri, aho nibura buri cyumweru hagwamo umwana cyangwa se amakayi yabo basimbuka.
Ubwo BWIZA yakoraga inkuru ya mbere kuri iki kiraro muri Kamena 2022, umuyobozi w’akarere ka Musanze, Ramuri Janvier, yari yijeje abaturage ko kirakorwa mu maguru mashya kugira ngo abanyeshuri bazatangire amasomo muri Nzeri 2022 cyaruzuye, ariko igihe cyaje kugera nta kirakorwa kugeza n’ubu.
Icyo gihe yari yagize ati: “Ni byo icyo kiraro cyarangiritse koko kubera amazi y’imvura ariko dufatanije n’imirenge ibiri ikora kuri icyo kiraro, tugiye kuhashakira igisubizo mu maguru mashya, dushyiraho ibiti bikomeye mu buryo bw’agateganyo kugira ngo mu kwa cyenda 2022, abanyeshuri bazatangire cyarakozwe, mu gihe tugitegereje ko cyakubakwa mu buryo burambye.”
Ibi kubera ko bitigeze bikorwa, ngo ni yo mpamvu nyamukuru abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo mu kagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze bihaye umuhigo wo kugikora kugira ngo ubuhahirane n’imigenderanire n’abaturage b’umurenge wa Cyuve bisubire uko byahoze mbere ndetse n’abo banyeshuri bagire umutekano usesuye kabone n’ubwo kitazaba gikomeye uko byifuzwa.
Rwamunyana, Ndengabaganizi Eliézel na Claude Nsengiyumvaneza ni bamwe mu banyamuryango baganiriye na BWIZA, bemeza ko byanga byakunda bagomba kwishakamo ubushobozi nk’intore ikiraro kigakorwa mu gihe kitarambiranye.
Rwamunyana yagize ati: “Nk’intore z’umuryango, tugomba kwishakamo igisubizo kiriya kiraro kigakorwa kuko kitubangamiye bitavugwa. Ntabwo tugomba gutegereza ingengo y’imari izava ku murenge cyangwa mu karere kuko n’icyasenyutse ni twe twari twaracyubatse turi umudugudu wa Kageyo na Bukane hiyongeyeho n’amafaranga y’ubudehe. Turongera tucyubake rero.”
Mugenzi we Ndengabaganizi ati: “Iki kiraro kiratubangamiye cyane ariko by’umwihariko abanyeshuri biga hakurya no hakuno yacyo. Niyo mpamvu tugomba kucyubaka byanga byakunda nk’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi.”
Ni mu gihe umusaza witwa Claude Nsengiyumvaneza we yagize ati: “Nubwo ndi umusaza, sinabura icyo nkora igihe tuzaba twubaka kiriya kiraro cyacu twishakamo ibisubizo kuko burya akimuhana kaza imvura ihise.”
Ku wa Gatanu tariki ya 28 Ukwakira 2022 na bwo umunyamakuru wa BWIZA yageze kuri iki kiraro ubwo hari hamaze kugwamo umwana mutoya wiga mu mashuri y’incuke ariko ku bw’amahirwe ntiyavunika cyangwa ngo akomereke. Gusa bamwe mu banyeshuri bavaga ku kigo cy’amasburi cya Cyabagarura bavuze ko kibateza ibibazo.
Umwe yagize ati: “Iyo imvura yaguye, uyu mugezi wuzura amazi, bikadusaba gusimbuka cyangwa kuzenguruka, dushakisha aho kunyura hari ikiraro kizima, bityo bikatuviramo gukererwa amasomo cyangwa se utabashije kuzenguruka akisubirira mu rugo.”
Tubibutse ko mu nkuru y’ubushize BWIZA yari yabatangarije ko iki kiraro gihuza umurenge wa Musanze n’uwa Cyuve aho usanga urujya n’uruza rw’abagikoresha harimo abana b’inshuke biga mu Cyabagarura, abakuru biga mu rwunge rw’amashuri rwa Cyabagarura, abiga ku kigo cy’amashuri cya Gahondogo, abiga mu ishuri ry’imyuga rya ETEFOP ndetse n’abakirisito basengera mu nsengero ziri muri uwo murenge wa Musanze tutibagiwe n’abarema agasoko muri uwo murenge.
Ni nako bimeze mu murenge wa Cyuve kuko hari abava mu murenge wa Musanze bagiye kwiga mu mashuri y’inshuke ya New Hope, Wisdom School, École de l’Amitié, urwunge rw’amashuri rwa Kigombe, abiga ku kigo cy’amashuri abanza cya Gashangiro I n’iya II, abajya mu nsengero zitandukanye, Kiliziya, abarema agasoko ka Gashangiro n’abandi baba bagenderana cyangwa se bahahirana mu buryo butandukanye.




