Abakirisitu b’ Itorero ry’ Abadventiste b’ umunsi wa 7 rya Betesida ribarizwa mu ntara y’ivugabutumwa ya Musanze, mu karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza bishyuriye imiryango 28 igizwe n’ abantu 115 ubwisungane mu kwivuza bw’ umwaka wa 2025-2026.
Umuhango wo kwishyurira aba baturage ubwisungane mu kwivuza ku mugaragaro wabereye ku mbuga y’ urusengero rwa Betesida ruri mu Kagali ka Ruhengeri mu mudugudu wa Susa, Sheki n’ urutonde rwab’ abishyuriwe rukaba rwashyikirijwe umunyamabanga nshingabikorwa w’ Akagali ka Ruhengeri Mukamusoni Jasmini ari kumwe n’ abandi bayobozi muri aka Kagali.
Bamwe muri aba baturage bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza n’ iri torero bashimiye ubayobozi n’ abakristu muri rusange uburyo babatekerejeho bakabafasha kwivuza mu gihe bari bahangayikishijwe n’aho bazakura amafaranga yo kwishyurira imiryango yabo, dore ko no kubabonera amafunguro ngo na byo biba ari ingorabahizi.
Uwimbabazi Chantal ufite abana bane nawe wa 5, hamwe ma Nyamwaga Jean Damascene ufite umuryango w’ abantu 9 ni bamwe mubarihiwe ubwisungane mu kwivuza bw’ umuryango wose bahereye ruhande, bavuze ko bitari biboroheye kubona amafaranga bishyurira icyarimwe, ariko ubu bakaba bishimiye ko barihiwe bityo bakaba bagiye gucira inshuro imiryango yabo ntampungenge z‘ubuzima bwabo.
Uwimbabazi Chantal n’ ikiniga kinshi yagize ati:”Iki gikorwa cyari cyarananiye pe! Muri uyu mwaka cyari cyarananiye, narihebye nibaza aho nzakura amafaranga nishurira abana bane ndera njyenyine, bari no ku ishuri, nibaza nti ese hagize ugira ikibazo nabigenza nte, ariko kuba abizera b’ iri torero rya Betesida bashoboye kundihira njye n’ abana banjye ni ukuri ndishimye cyane”
Ibi ni nabyo byagarutsweho na Nyamwaga Jean Damascene watakaje urugingo rw’ akaboko agira ati:”Ndishimye cyane, kandi ndashimira uru rusengero kuko rwaritanze, rubona ko tutishoboye, kandi kuriha mituweli koko urabona ko ari ibintu biba bigoye, ndashimira abayobozi n’ abakirisitu ibyo bankoreye, ndabashima cyane”

Umuyobozi w’akagari ka Ruhengeri aba baturage batuyemo Mukamusoni Jasmini avuga ko igikorwa nk’ iki kigira uruhare mu kuzamura imibare y’ abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza bigatanga ikizere mu kuyobora abaturage bafite ubuzima butekanye, akavuga ko bi bizabafasha gukora imirimo yabo bishimye kandi bafite ubuzima bwiza.
Anashimangira ko ari igikorwa cyiza kuko kitaciwe intege no kuba uru rusengero rwabo rwa Betesida rwakinzwe muzindi, kuko byari mu muhigo bari barahize none bakaba bashoboye guhigura ibyo bahize, nawe akaba yashimiye ubuyobozi n’ abakirisitu bose ubwitange bagize mu kureba icyateza imbere amagara y’ abagenzi babo batishoboye.
Pr Kanoti Francois umuyobozi w’itorero ry’ Abadventiste b’ umunsi wa Karindwi mu Ntara y’ ivugabutumwa ya Musanze muri Filidi y’ amajyaruguru, avuga ko nk’ itorero bafite inshingano yo gufasha leta mu kuzamura imibereho myiza y’ abaturage, kuko na ryo ari ivugabutumwa rituma bashobora kumvikanisha neza ijambo ry’ Imana ku bantu bafite amagara mazima.
Imiryango 28 igizwe n’ abantu 115 niyo yarihiwe ubwisungane mu kwivuza n’ iri torero bufite agaciro kangana n’ ibihumbi 345,000 Frw yakusanyijwe n’ abizera b’ itorero rya Betesida mu Ntara y’ivugabutumwa ya Musanze ibi byatumye akagari ka Ruhengeri ko mu murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze kagera ku bwitabire bwa 45% muri izi ntangiriro z’ umwaka w’ ubwisungane mu kwivuza wa 2025-2026





One Response
Aba bantu bimana bakoze cya Yesu bakorera abahe umungisha nubundi gutanga kuzana umugisha kuruta guhabwa