arton140792

Musanze: Ubushinjacyaha bukurikiranye 6 baregwa guhohotera abacitse ku icumu

Ubushinjacyaha ku Rwego rwisumbuye rwa Musanze bukurikiranye abantu batandatu, abagore bane n’abagabo babiri baregwa icyaha cyo guhohotera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko icyaha aba bose bakurikiranyweho  bagikoreye mu Mudugudu wa Mata, Akagari ka Kibirizi, mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze.

Nk’uko bisobanurwa n’abaturage ndetse n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, mu bihe bitandukanye aba baregwa ngo bagiye babwira amagambo mabi asesereza abagore batatu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batujwe muri uwo mudugudu, aho bababwiraga ko ari abakene batishoboye bananiranye; bigatuma Leta iza kubajugunya mu mudududu wa Mata.

Ibyo bikorwa byarakomeje bigera ubwo batangira kubarandurira imyaka no gutera amabuye mu ngo zabo, ndetse rimwe na rimwe abana babo na bo ku ishuri aho biga, bakabwirwa amagambo nk’ayo; cyangwa se bakabatangirira mu nzira batashye bagashaka kubagirira nabi.

Iki cyaha bakurikiranyweho kikaba gihanwa n’ingingo ya 11 y’ Itegeko no 59/2018 ryo ku wa 22/08/20218 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’Ibyaha bifitanye isano na yo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *