Musanze: Umubyeyi mu ihurizo rikomeye nyuma yo kwibaruka 3 icya rimwe

Nyiranzabonimpa Julienne w’imyaka 21 wo mu mudugudu wa Karinzi, akagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve ubana mu buryo butemewe n’amategeko na Harerimana Dieudonné, aratabaza avuga ko yahuye n’ikibazo gikomeye cyo kwibaruka abana batatu icya rimwe kandi yarasanganwe n’undi umwe kandi ntacyo afite cyo kubareresha.

Ubwo yavuganaga n’umunyamakuru wa BWIZA, Nyiranzabonimpa, n’intimba nyinshi n’agahinda, yavuze ko afite impungenge ko abana be badashobora gukura kuko ngo n’uwo yita umugabo we Harerimana Dieudonné batakibana ahubwo ko yamutaye akajya kwishakira undi.

Yagize ati “Ndashimira Imana ko mbabyaye ariko mfite intimba n’agahinda ndetse n’impungenge ko aba bana banjye batazakura kubera ubukene, gutereranwa n’umugabo kandi n’umwe nari mfite byangoraga kumubonera ibyo abana bakenera byose kuko n’ubusanzwe mbarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’Ubudehe. Ndi uwo gufashwa nkabona uko nita kuri aba bana bavutse gitunguro/ mu buryo budasanzwe mu muryango wacu kuko nta wigeze ababyara. Mbonye ubufasha, nabarera bagakura ariko ku bwa njye, nta bushobozi mfite rwose.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri aho aba bana bavukiye, Dr. Muhire Philbert yabwiye BWIZA ko abana bameze neza nta kibazo na kimwe bafite. Yagize ati “Nibyo abana bavukiye hano tubashyira mu byuma (Couveses) kubera basaga n’abananiwe ariko twabakuyemo kuko kugeza ubu, bameze neza, nta kibazo bafite ndetse na nyina wababyaye nta kibazo afite.”

Bamwe mu baturanyi b’uyu mubyeyi baganiriye na BWIZA harimo Nkezabera Pierre na Ngirumpatse Dieudonné wahoze mu buyobozi mu mudugudu wa Karinzi uyu mubyeyi Nyiranzabonimpa atuyemo. Bavuga ko kumbaraga ze [Nyiranzabonimpa Julienne] n’ubushobozi afite atakwifasha kurera abo bana ahubwo ko abagiraneza bagira icyo bamufasha.

Nkezabera Pierre ati “Uriya mugore yakoraga ubuzunguzayi bw’akabase k’imbuto ka bibiri (2.000 frw), umugabo we yaramutaye ajya gushaka undi mugore na nyirabukwe ntibavuga rumwe. Kurera rero abana 3 b’impanga n’undi umwe yarasanganwe, biragoranye. Iyo yajyaga kuzunguza ako kabase bakakamwambura, yasabirizaga ngo abone icyamurazaho n’uwo mwana 1 yarafite none hikubiseho impanga 3!! Ntibimworoheye keretse abonye abamutera inkunga cyangwa abandi bagiraneza, nibwo yabarera bagakura. Mumutabarize, abone abamufasha kuko arababaje rwose kuko ntagira epfo na ruguru.”

Mugenzi we Ngirumpatse ati “Uwo mudame ndamuzi cyane kuko nabaye umwe mu bayobozi muri uyu mudugudu. Abo bana 3 bimpanga yabyaye, bakurikira undi umwe yari afite w’imyaka 7 kandi umugabo we Harerimana Dieudonné yaramutaye ajya kwinjira undi mugore [Indaya] kubera akunda n’ibiyobyabwenge akaba no mu bintu by’ububandi. Ahora afungwa kubera ayo manyanga. Ubuzima uwo mugore Nyiranzabonimpa Julienne abayemo burababaje cyane ; ni uwo gufashwa kuko ari no mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Nta gira shinge na rugero [ nta kintu atunze na mba].

Nk’abaturanyi be, turabona abonye ubufasha, wenda nko muri gahunda ya ‘Gira inka’ bakamuha inka igakamirwa abo bana wenda bakura. Ariko uvuze ngo azabarera mu bushobozi bwe, ntibyashoboka kuko ntiyabona icyo kubonsa. Natwe twumvise ko yabyaye 3 biradutungura, dutangira kwibaza icyo azabareresha, biradushobera. Ni uwo gutabarwa cyane ko na nyirabukwe batavuga rumwe ngo byibura ajye amufasha no kubaheka bagiye guca incuro [ gushaka abo bakorera]. Ubuyobozi n’abagiraneza ni bamutabare abo bana batazamugwa mu maboko kubera ubuzima bubi abayemo.”

Ni mu gihe undi mubyeyi BWIZA yasanze ku bitaro bya Ruhengeri, Nyiramajyambere Phoibe [ Yigeze kubyara 3 ariko arabakuza] yavuze ko abana batatu b’impanga bavunnye ko bisaba izindi mbaraga zidasanzwe ndetse n’abamwunganira, haba guheka, kubaha amata, kubuhagira, kubagaburira bageze igihe cyo gufata ifasha bere ndetse n’ibindi bikorerwa umwana w’uruhinja.

Yagize ati “Abana 3 b’impanga narababyaye, mbakurikiza 2 nari mfite ariko byaramvunnye kugira ngo bakure. Gusa amahirwe nagize nuko nari mfite umugabo duhuza, mabukwe nawe twabanaga neza na n’ubu ndetse n’abaturanyi bakajya banzanira igikoma, agafu se, udusabune n’ibindi ku buryo ntagombaga kubura amashereka cyangwa se icyo kubafubika. Kubaheka no kubuhagira, byo nabifashwagamo n’uwo mabukwe ndetse n’abaturanyi. Ikindi cyamfashije ni uko akarere kacu ka Nyabihu kampaye inka ikamwa ikamfasha kubarera kuko babonaga amata mu buryo bushoboka bwose. Ubu abana barakuze, batangiye n’ishuri ariko gukura kwabo ni ubwo bufasha nabonye ariyo mpamvu nshimira akarere n’abandi bagiraneza bambaye hafi. Uyu nawe nibamufasha, azabarera kandi bazakura kandi n’Imana irahari nubwo ifasha uwifashije. Gusa baravuna peee!!”

Umunyamakuru wa BWIZA yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere bugiye gufasha uyu mubyeyi, maze ahamagara umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle, ntiyitaba telefoni ndetse ntiyasubiza n’ubutumwa bugufi mu gihe umuyobozi w’akarere Ramuri Janvier we yari mu nama. Gusa, umugiraneza icyo yamufashisha, yamushakira kuri nomero ya telefoni ye ari yo: 0789456341, ibaruye ku mazina y’uyu mubyeyi.

Nyiranzabonimpa Julienne yabyaye abana 3 b’impanga, ubwo mu karere ka Musanze bari mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana, aho ubwo cyatangizwa ku mugaragaro kuwa 12/06/2023, mu nsanganyamatsiko igira iti “Umwana utagwingiye, ishema ryababyeyi” ; Umuyobozi w’akarere Ramuri Janvier yavuze ko iki cyumweru cyaje gisanga akarere gafite ikigereranyo cya 45,6% by’abana bagwingiye; aho abagera ku 9375 bari hagati y’amezi 6 n’imyaka 2, muri bi 3000 bari mu murongo w’igwingira mu gihe biteganijwe ko mu mwaka wa 2024 mu gihugu hose, igwingira rizaba rigeze kuri 19%.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Musanze: Umubyeyi mu ihurizo rikomeye nyuma yo kwibaruka 3 icya rimwe
    uwo mubyeyi nafashye pe,ningombwa.

  2. Musanze: Umubyeyi mu ihurizo rikomeye nyuma yo kwibaruka 3 icya rimwe
    uwo mubyeyi nafashye pe,ningombwa.

  3. Musanze: Umubyeyi mu ihurizo rikomeye nyuma yo kwibaruka 3 icya rimwe
    Imana yarahabaye pe Ariko uwo mubyeyi akwiye kwitabwaho rwose !

    Akabona igikoma n’amata y’abana .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *