Umugabo w’imyaka 32 y’amavuko witwa Mwangaguhunga Aimable, utuye mu kagari ka Migeshi, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, avuga ko kwigana n’umwana we mu mashuri abanza nta pfunwe bimuteye ahubwo ko ari yo mahitamo ye yo kwitegurira ejo heza he hazaza.
Kumva cyangwa kubona ibintu nk’ibi ntibimenyerewe, aho ugera mu mashuri abanza ugasanga umubyeyi yigana n’umwana we. Ubwo Umunyamakuru wa BWIZA yageraga ku kigo cy’amashuri cya Migeshi giherereye mu kagari ka Migeshi, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze yahasanze uyu mugabo.
Mwangaguhunga yigana n’umwana we Turikumwenayo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. Afite n’undi w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatatu.
Mwangaguhunga ngo yababazwaga n’uko abana be batahaga bavuye ku ishuri, bakamusaba kubasubirishamo amasomo babaga bize bikamunanira, ari baho yahereye afata umwanzuro wo gusubira kwiga ngo akarishye ubumenyi, nyuma yo kumara imyaka isaga 16 yaravuye mu ishuri.
Yagize ati: “Ubwo bazanaga imikoro yo mu rugo, igihe cyo kuyikora banasubiramo andi masomo byabaga ngombwa ko mbafasha ariko nkagorwa no kutabyumva neza kuko nize kera mu rurimi rw’Igifaransa, nkaba ntasobanukiwe Icyongereza. Bityo, ibyo ni byo byanteye kongera gusubira ku intebe y’ishuri. Ubu niga nshyizeho umwete kugira ngo mbe intangarugero mu kigo ndetse ngire n’ubumenyi buhagije kugira ngo njye mbona n’uko nafasha abana banjye mu myigire yabo.”
Yakomeje agira ati: “Niga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza hamwe n’umwana wanjye w’umuhungu n’ubwo tutiga mu ishuri rimwe kubera yanze ko twigana ndetse na mushiki we akaba yiga mu mwaka wa gatatu kandi kwigana na bo ku kigo kimwe cy’amashuri abanza, njye pfunwe bintera.”
Mu gusoza ikiganiro na BWIZA, Mwangaguhunga yavuze ko nta pfunwe aterwa no kuba yiga mu kigo cyuzuyemo abana bato arusha n’imyaka myinshi, harimo n’abe.
Yagize ati: “Rimwe na rimwe hari abambonana amakayi ngiye kwiga cyangwa ntashe bakandyanira inzara, abandi bakambwira ko ntazabishobora, banca intege ariko nkabima amatwi kuko nzi icyo ngendereye. Njyewe Mwangaguhunga kwiga ni ibintu byambagamo kuva kera, n’ubwo nagiye ntinda kubisubukura kubera inshingano zo kwita ku bana. Gusa ubu nihaye intego y’uko ngomba kwiga, ntitaye ku kintu cyose gishobora kunca intege”.
Umuhungu we Turikumwenayo, akimara kumva no kumenya ko se bagiye kwiga mu mwaka umwe wa gatandatu w’amashuri abanza, byaramugoye kubyakira ahubwo afata umwanzuro wo guta ishuri, ariko abarimu baramwegera, baramuhumuriza ariko bagerageza no kubimwumvisha, bityo birangira arigarutsemo akaba yishimira umwanzuro ise yafashe kuko yasanze umubyeyi we yararebye kure.
Uyu mwana yagize ati: “Nkimenya ko Papa yaje kwiga, nabanje gushidikanya nkeka ko ari amayeri yahimbye kugira ngo amenye niba njye na mushiki wanjye tuza ku ishuri koko cyangwa niba tutahaza. Ibyo byose byanteye guhangayika, bigera nubwo numva nareka ishuri, ndivamo nigira mu rugo ariko abarimu banjye baransanga, baranyigisha ndabyumva, nsanga koko ari ngombwa ko Papa wanjye yiga, kugira ngo yongere ubumenyi cyane ko kubaho muri iki kinyejana bisaba kuba umuntu yarageze mu ishuri.”
Umwarimu kuri iri shuri akaba n’umunyamabanga waryo, Hakizimana Jules Athanase, yavuze ko Mwangaguhunga ari mu banyeshuri biga bashishikaye ku buryo bamufitiye n’icyizere cyo kuzitwara neza mu kizamini cya Leta.
Yagize ati: “Mwangaguhunga Aimable ni umunyeshuri ukunda amasomo cyane ku buryo tubona atanga urugero rwiza ku bandi bana ndetse n’icyizere cyo kuzitwara neza mu kizamini cya Leta. Tumufitiye icyizere rero ari na yo mpamvu dukangurira abacikishirijemo amashuri bose kuyasubiramo, kugira ngo batere intambwe y’ubumenyi cyane ko kwiga bitajya birangira cyangwa ngo bisaze.”
Kugeza ubu Mwangaguhunga ntarabasha kubona ubushobozi bwo kugura imyenda y’ishuri (uniformes), iy’abana be ndetse n’ibindi bikoresho bimwe na bimwe by’ishuri. Ibi byose biracyamubereye imbogamizi n’inzitizi mu myigire ye n’iy’abana be kuko iki cyemezo cyo kwiga agifatanya n’inshingano zo kurera abana be bombi no gushakisha ibibatunga wenyine, dore ko atakibana n’umugore we kuko yamutaye akajya gushaka undi mugabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landouard, yabwiye BWIZA ko uyu mugabo yatanze urugero rwiza, ko n’abandi bagera ikirenge mu cye bakagana ishuri, bakiga byibuze gusoma no kwandika cyane ko ari na gahunda ya Leta.
Yagize ati: “Ni umuhigo wacu kandi ni n’ubukangurambaga dukora kugira ngo abantu bitabire gahunda yo gusoma no kwandika. Uriya rero yateye intambwe y’indongozi akajya ku ishuri, yakoze ikintu cyiza cyane kuko bizamufasha kujya mu murongo mwiza w’abaturage basobanutse. Igihe icyo ari cyo cyose, imyaka iyo ari yo yose, kwiga ntibijya birangira ahubwo ni uguhozaho, ntabwo bigendera ngo ni imyaka ingahe. N’undi uwo ari we wese, twamushishikariza kujya ku ishuri akaba urugero rwiza.”
Abajijwe niba hari ubufasha bamuteganiriza, Gitifu Gahonzire yasubije konta ngengo y’imari ihari ariko ko bazamukorera ubuvugizi nk’uko basanzwe babukora. Yagize ati: “Ntabwo navuga ngo ku ngengo y’imari hari icyo yateganyirizwa ahubwo ni icyemezo yafashe kandi cyiza, gusa nk’ubuyobozi, tuzamukorera ubuvugizi nk’uko dusanzwe tubukorera n’abandi bose, turebe niba yabona ubufasha kandi ntacyo byaba bitwaye.”
Mwangaguhunga ngo n’ubwo afite umuhate wo kwiga, agatsinda ngo aracyafite indi mbogamizi y’ururimi rw’Icyongereza ataramenyera. Gusa, ngo akomeje gukora iyo bwabaga, kugira ngo agere ku rwego rwa bagenzi be bigana.





2 Responses
Musanze: Umugabo w’imyaka 32 yishimira kwigana n’umwana we mu mashuri abanza
nukiri ni byiza pe ariko ubuyobozi bumuhe ibyo umunyeshuri akenera cg mineduc izanatekereze kwaba bavandimwe bacubaba bemeye gusubira kumasomo murakoze
Musanze: Umugabo w’imyaka 32 yishimira kwigana n’umwana we mu mashuri abanza
nukiri ni byiza pe ariko ubuyobozi bumuhe ibyo umunyeshuri akenera cg mineduc izanatekereze kwaba bavandimwe bacubaba bemeye gusubira kumasomo murakoze