Iyi nzu ni yo uyu muryango wakodesherejwe

Musanze: Umuryango w’abantu 9 wabaga mu kiraro cy’inka wakodesherejwe inzu

Umuryango w’abantu icyenda (9) barimo umugabo witwa Ndererimana Hassan, umugore we Muhawenimana Yvonne n’abana barindwi, uri mu byishimo nyuma y’aho ukodesherejwe n’ubuyobozi aho kuba, ukava mu kiraro cy’inka wari waratijwe.

Ni umuryango wari ubayeho nabi, mu kiraro cy’inka mu mudugudu wa Kabogobogo, akagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, ariko nyuma yuko BWIZA iwukoreye ubuvugizi, ubuzima busa n’ubwahindutse n’ubwo bitarera ngo de.

Uyu muryango wakodesherejwe inzu muri Kabogobogo washimiye cyane ubuyobozi ndetse n’itangazamakuru ryashyize ahagaragara akababaro kawo ukabona ubufasha, ariko na none ugasaba ko wafashwa kubona ubushobozi ukubaka inzu yawo, ukareka gukomeza kubera Leta umuzigo cyane ko wifitiye ikibanza.

Ndererimana yagize ati: “Ndashimira cyane ubuyobozi bwadukuye muri kiriya kiraro cy’inka, tukaba turi mu nzu nziza. Turashima kandi n’itangazamakuru ryadukoreye ubuvugizi, gusa kubera ko twifitiye ikibanza, twasabaga ko twahabwa igitaka, tukibumbira inkarakara noneho tugahabwa n’uburenganzira, tukubaka iyacu nzu kuko twifitiye ikibanza.”

Umugore we, Muhawenimana, yabwiye BWIZA ko ashimishwa cyane n’uko abana be basigaye barara ahantu hameze neza ndetse ko nta mpungenge agifite ko bashobora kurwara umusonga nk’uko yari azifite mbere bakiba mu kiraro cy’inka.

Yagize ati: “Turishimye cyane kuba twarabonye aho kuba heza, hatari imbeho n’amashahi y’imvura. Impungenge z’uko narwaza umusonga zararangiye, si nka mbere tukiri muri kiriya kiraro cy’inka. Ubu abana bataha, bagasubira mu masomo kubera dufite n’amashanyarazi. Ndashimira cyane ubuyobozi bwadukodeshereje aha hantu ndetse nkanashimira cyane n’itangazamakuru ryadukoreye ubuvuvizi. Imana izabahe umugisha. Gusa, turasaba ubuyobozi ko bwatworohereza, tukabona igitaka cyo kubumbamo inkarakara, tukubaka iyacu nzu.”

Nyirabukwe wa Ndererimana, ari na we wari wabatije ikiraro cy’inka ye yahawe muri gahunda ya ‘Girinka’, Basendizabo Dorothée, yabwiye umunyamakuru ko yashimishijwe cyane no kubona abuzukuru be, umukwe n’umukobwa we babonye aho kuba heza ndetse n’inka ye ikongera igasubizwa mu kiraro cyayo.

Yagize ati: “Nkimara kumva ko ubuyobozi bwaje kwimura bariya bantu bakava mu kiraro cy’inka yanjye, narishimye cyane kuko abuzukuru banjye bagiye mu nzu idatura kandi itagerwamo n’umuyaga ndetse nanjye ubwanjye nabyungukiyemo kuko kugeza ubu ndisagaguye, singihurira n’umukwe wanjye mu bwiherero.”

Ubwo BWIZA yakoraga iyi nkuru, byavugwaga ko mu gihe bagikodesherejwe hari gutekerezwa uburyo bahabwa ubundi bufasha, bakabona inzu yabo, bakubakirwa ariko na bo babigizemo uruhare cyane ko bafite n’imbaraga zo kubumba amatafari.

Iyi nzu ni yo uyu muryango wakodesherejwe
Iyi nzu ni yo uyu muryango wakodesherejwe

Uyu muryango ni aha wabaga mbere yo gukodesherezwa
Uyu muryango ni aha wabaga mbere yo gukodesherezwa

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *