Munyakaragwe arasaba gusanirwa inzu

Musanze: Umusaza w’incike avuga ko inzu abamo irutwa n’ubwiherero yubakiwe

Umusaza w’inshike witwa Munyakaragwe Elie w’imyaka 62 utuye mu mudugudu wa Rwabigwi, akagari ka Cyivugiza mu murenge wa Muko arasaba ubuyobozi ko bwamugoboka, bukamukura mu kangaratete arimo ko kuba mu nzu idahomye, agatandukana n’imbeho dore ko iyo nzu itagira n’icyumba.

Aganira n’umunyamakuru wa BWIZA, Munyakaragwe yavuze ko abayeho nabi ko yatandukanye n’umugore kandi ko mu byo akeneye harimo no guhabwa imirimo muri VUP kuko ngo ashoboye.

Yagize ati: “Natandukanye n’umugore tubyaranye abana n’atandatu (6) na bo baranta barigendera, nsigara njyenyine. Iyi nzu narayiyubakiye ndi muto ahubwo mpabwa amabati 20 na Paul Kagame [ Ya yahawe muri gahunda ya Leta yo gufasha abatishoboye]. Kuba rero ishaje ni uko nta bundi bushobozi mfite ari yo mpamvu nsaba ubuvugizi ngo ubuyobozi bumfashe kuko imbeho irandembeje kubera nta n’igikuta na kimwe kibamo. Uzi ko aho kuba muri iyi nzu ahubwo nakwibera mu bwiherero nubakiwe n’abagiraneza kubera ko ariho hatagera imbeho!!! ”

Munyakaragwe yakomeje agira ati: “Ikindi nari nibagiwe kubabwira, nuko mwazambariza icyo nzira, sinshyirwe muri VUP nk’uko abandi duhwanije akababaro babashyiramo kandi najye nabishobora; ariko utwo gufaranga nanjye nkajya ndadukorera, nkabona ikintunga , nkareka gusabiriza.”

Niyibizi Jean Marie ni umuturage waganiriye na BWIZA , maze agaragaza akababaro ka Munyakaragwe avuga ko ari inshike yibana kandi ko nta kintu atunze, bityo ko ari uwo gufashwa.

Yagize ati: “Iyi nzu yarayubakiwe koko ariko kuba yaragurishije hano imbere ni uko yagiraga ngo ayisane ariko amafaranga amubana iyanga ari na yo mpamvu ayibamo ari ikirangarira. Ntagira epfo na ruguru, arya ari uko hari abagiraneza bamuhaye cyangwa hari nk’utwo yaronse mu bukorikori bwe akora bwo gusudira ibidomoro, amabase n’ibindi bikoresho bya Palasitiki byangiritse ndetse n’ibikweto bizwi nka Boti.”

Ni mu gihe Nyiransengiyumva Marie Louise we agira ati: “Ntamibereho ya Munyakaragwe, nawe se umuntu wirirwa yicaye hano ku muhanda ngo arasudira, abona iki? Nk’uyu munsi umubajije ngo yakoreye angahe, wasanga nta na magana atatu (300 frw) afite mu mufuka. Ku kijyanye n’inzu abamo, ni ikirangarira, urebye asa n’urara hanze ariko bayisannye, bagashyiramo nk’icyumba, yaryama agasinzira kuko imbeho ntiyakongera kumusangamo.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenve wa Muko, Twagirimana Edouard, yabwiye BWIZA ko ikibazo cy’uyu muturage bakizi kandi ko biteguye kumufasha kuko hari gutegurwa umuganda wo kumusanira iyi nzu.

Yagize ati: “Ni byo koko inzu y’uwo musaza Munyakaragwe imeze nabi, ari na yo mpamvu turi gutekereza kumufasha kuyisana nk’uko n’ubundi yari yarayubakiwe. Icya mbere ariko ni uko na we tumushishikariza gushyiraho ake [uruhare rwe] kuko aho isenyutse, ntabwo ahasana. Mu by’ukuri, inama tumuha ni uko turi tayari, tukaba twarateguye umuganda wo kujya kumufasha gusana iyo nzu, tukayihoma afite imitungo muri Songa agenda agurisha buhoro buhoro aho kugira ngo atekereze gusana inzu ye, agakomeza kuyangiza. Urumva rero ko mu rwego rwo kugira ngo tumufashe nuko nawe ubufasha ahabwa agomba kubufata neza.”

Gitifu Twagirimana yakomeje avuga ko bagiye no kumwegera bakamuganiriza, agahindura imyumvire. Yagize ati: “Byongeye kandi, ubu bufasha tugomba kubumuha ariko tunagerageza kumuzamurira imyumvire, hakabaho kwifasha, nta gukomeza gutega amaboko gusa, kandi hari ubundi bushobozi afite akwiye kuba akoresha kugira ngo abe ahantu heza. Turabimufashamo kuko twarabyiyemeje ariko icy’ingenzi ni ukumuhindurira imyumvire.”

Munyakaragwe arasaba gusanirwa inzu
Munyakaragwe arasaba gusanirwa inzu

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *