Umusore w’imyaka 22 y’amavuko wo mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze bivugwa ko yari amaze igihe gito ashatse, witwa Irakiza, yiyahuye akoresheje umugozi nyuma y’uko umukoresha we yanze kumwishyura amafaranga 1500 Frw.
Ibi bintu byatunguye umuryango n’abaturanyi ba Irakiza bivugwa ko byabaye kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 22 Nzeri 2025 mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Bisoke, mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze.
Bavuga ko mbere gato y’uko yiyahura yari yabanje kugirana amakimbirane n’umucuruzi wo mu Gasantere kari muri ako gace bivugwa ko yari yanze kumwishyura amafaranga ye 1500Frw.
Bati:”Yagiranye impaka n’umucuruzi nyuma y’uko atamwishyuye amafaranga ye 1500Frw. Nyuma yaho rero Nyakwigendera byamubabaje kuko icyifuzo cye kitubahirijwe kandi cyari ukuri, ababyeyi banahageze barabyorishya, ariko Nyakwigendera ntibyamunyura …tuza kumva ko yashizemo umwuka, aho basanze yimanitse mu mugozi mu nzu ye.”
Undi muturage yakomeje avuga ko Irakiza yazize amakimbirane yagiranye n’umucuruzi wanze kumuha amafaranga 1500Frw bumvukanye.
Ati”Yavuye aho bakemuriraga ikibazo cyabo atanyuzwe, ahita ajya iwe umugore we aje akinguye asanga yapfuye, ahita ahuruza abaturanyi.”
Andi makuru agera kuri BTN TV dukesha iyi nkuru, avuga ko intandaro y’aya makimbirane yaturutse ku kutumvikana ku mafaranga y’umurengera umucuruzi w’akabari yishyuje Irakiza.
Ati:”Amafaranga bari banywereye ngo umucuruzi yarengejeho amafaranga 1500Frw. Ayo mafaranga 1500Frw rero niyo bapfuye.”
IP Ignace Ngirabakuzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko amakuru y’urupfu rw’uyu musore Irakiza bayamenye, yongeraho ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruri gukora iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu ya nyayo yaba yateye urwo rupfu. Yongeyeho ko iperereza riri gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ari ryo rizagaragaza intandaro y’icyateye urwo rupfu.




