Musanze: Umusore yafashwe yiyambitse nk’abagore amaze kwiba

Uwitwa Kabayiza Jean Bosco uri mu kigero cy’imyaka 22, yafashwe n’inzego z’umutekano aho yari yiyambitse imyambaro y’abagore kugira ngo ayobye uburari. Ni nyuma y’uko yari amaze gufatirwa mu cyuho hamwe na mugenzi we barimo kwiba mu rugo rw’umuturage.

Amakuru dukesha Kigali Today avuga ko uyu musore yafatiwe mu kagari ka Mpenge, umurenge wa Muhoza wo mu karere ka Musanze, ahagana i saa munani z’ijoro rishyira itariki ya 01 Ugushyingo 2024.

Biravugwa ko uyu musore yafatanwe na mugenzi we witwa Sabato Mugisha, ubwo bari bamaze kwinjira mu gipangu cy’uwitwa Munyaneza Eugene, irondo ry’umwuga rikaza kubatesha.

Ubwo nyiri urugo yatabazaga, irondo ryahise rigera muri icyo gipangu cy’umuturage, nibwo Sabato Mugisha yahise afatwa ndetse anavuga aho mugenzi we acikiye. Bidatinze irondo ryakomeje gushakisha, hanyuma riza kubona mu nzira Kabayiza Jean Bosco wari umaze kubacika ariko yamaze kwiyambika imyambaro y’abagore.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Mpenge, Ally Niyoyita yemeje aya makuru. Avuga ko uwafashwe yahise atabwa muri yombi, gusa ngo byabanje kugorana kuvumbura ko ari umusore wiyambitse nk’umugore.

Uyu muyobozi avuga ko babanje kumushidikanyaho batekereza ko yaba ari umugore kandi ko atari kugenzwa no kwiba, gusa baza kwibaza ukuntu umugore agenda mu gicuku bahita bamufata basanga ni umusore wiyoberanyije.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *