Musenyeri Kazimba abona abakirisitu badafasha abashumba badakwiye kubapfukama imbere

Umushumba w’itorero Angilikani muri Uganda (Church of Uganda), Arikiyepisikopi Stephen Kazimba, arasaba abayoboke b’itorero gufasha abashumba babo kugira ngo bakore umurimo Imana yabatumye nta nkomyi.

Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, Musenyeri Kazimba yabivuze tariki ya 28 Mata 2023 ubwo yafunguraga sitasiyo ya lisansi y’itorero Angilikani, diyosezi ya Kigezi.

Yagize ati: “Ntimukemere ko abashumba banyu bagenda n’amaguru mu gihe mufite imodoka zihenze, maze ngo mwitege ko mupfukama imbere yabo, babasabira umugisha w’Imana. Mukorere Umwami n’ibyo mufite byose, kandi kandi umugisha uzaza buri gihe musenga Imana.”

Ntabwo bizwi niba Musenyeri Kazimba yasabaga abayoboke kugurira abashumba imodoka cyangwa se niba yabwiraga abafite imodoka ko bakwiye kujya babageza ku nsengero, bakanabacyura.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *