20251004_104444

Musenyeri Laurent Mbanda yamaganye umuyobozi mushya wa Anglican ushyigikira abatinganyi

Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Dr. Laurent Mbanda, akaba ari na Perezida wa Gafcon (Global Anglican Future Conference) ihuriro mpuzamahanga ry’Abangilikani baharanira gukomeza inyigisho za Bibiliya, yatangaje ko iyimikwa rya Sarah Mullally nk’Umwepisikopi mushya wa Canterbury ari “igisubizo kibi” kizongera gutandukanya itorero ry’Abanglikani ku isi.

Sarah Mullally, wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Abaforomo mu Bwongereza, ni we mugore wa mbere ugiye kuyobora itorero rya Angilikani ku rwego mpuzamahanga. Ariko se ni iki gitera izi mpaka? Ni uko azwiho gushyigikira amasengesho yo guhesha umugisha abashakanye bahuje ibitsina (abatinganyi), ibintu abari mu ruhande rwa Gafcon bita “kudakurikiza Ijambo ry’Imana.”

Mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa Gatatu taliki ya 3 Ukwakira, Mbanda yagize ati: “Hashize amezi menshi dusenga dusaba ko hazatoranywa umuntu ushobora kuzana ubumwe mu itorero ryacu. Ariko itorero ry’ubwongereza ryongeye kwerekana ko yahisemo umuyobozi uzongera amacakubiri.”

Yakomeje avuga ko mu myaka irenga 150 ishize, Umwepisikopi wa Canterbury yabaga ari umuyobozi w’umwuka n’indangagaciro mu itorero ry’Abanglikani, ariko ubu “iyo nshingano yamuvuyemo.”

Mbanda yavuze ko uhereye ku byo bemeje muri “Kigali Commitment” yabaye 2023, Gafcon ntiyemera ko Umwepisikopi wa Canterbury akiri umuyobozi uzana ubumwe mu itorero.

Ati: “Twari twiringiye ko bazahitamo umuntu ushobora kuzana ubumwe. Ariko ibyo ntibyakunze. Byongeye, kuba ari umugore nabyo bigaragaza ko ubuyobozi bwa Canterbury budashobora kuba ikimenyetso cy’ubumwe mu itorero ryacu.”

Archbishop Mbanda yavuze ko Sarah Mullally yananiwe gukurikiza indahiro y’ubwepisikopi, aho yarahiriye “kurwanya inyigisho zose zinyuranye n’Ijambo ry’Imana.”

Ati: “Ahubwo we yakomeje guteza imbere inyigisho zinyuranye n’ukuri kwa Bibiliya ku byerekeye ubukwe n’imyifatire y’abahuje ibitsina.”

Yavuze ko ibyo ari uguhabanya n’itorero, kuko “ntibikwiye ko itorero ryaha umugisha ibyo Imana yamaganye.”

Mbanda yatangaje ko Gafcon izasubira guteranira i Abuja muri Nijeriya ku wa 3–6 Werurwe 2026, mu nama yiswe G26 Bishops Assembly, kugira ngo bigire hamwe uko “ukuri kwa Bibiliya” kwakomeza kuba ishingiro ry’itorero ry’Abanglikani ku isi.

Ati: “Ubuyobozi bw’itorero ry’Abanglikani buzahabwa abahagaze ku kuri kwa Bibiliya n’ububasha bw’Ijambo ry’Imana mu buzima bw’abantu bose.”

Yongeye kandi gusaba Abanglikani bose gusengera Archbishop mushya, ati: “Nubwo ibi bitubabaje, dusenga ngo imitima yacu yose yumve ijwi ry’Imana nk’uko bivugwa muri Zaburi ya 95.”

Sarah Mullally ashyigikiye ko abapasiteri basengera abashakanye bahuje ibitsina, ariko ntashyigikiye ubukwe bwabo mu rusengero.

Gafcon (Ihuriro mpuzamahanga ry’Abangilikani baharanira gukomeza inyigisho za Bibiliya) riyobowe n’u Rwanda, Nigeria, Uganda, na Kenya, ivuga ko Church of England “yaretse inyigisho za Gikirisitu z’ukuri.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *