Museveni ubu arashaje si uwo guteza intambara — Dr Kiiza Besigye

Museveni ubu arashaje si uwo guteza intambara. Ayo ni amwe mu magambo umukandida w’ishyaka FDC, Dr Kiiza Besigye, abwira abamaze iminsi bakwiza poropaganda zivuga ko Museveni naramuka atsinzwe amatora azahita ateza intambara.

“Museveni ubu arashaje si uwo guteza intambara”, uwo ni Dr Besigye wakomeje yibaza ati: “Ni gute yarwana?”

“Ntimwumve iterabwoba ry’uko Museveni natsindwa amatora, azahita ajya mu ishyamba. Yagiyeyo ubwo nta kintu yari afite. Ubu arakize kandi arishimye” , ibi Besigye akaba yabivugiye mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye mu gasantere k’ubucuruzi ka Nora mu Karere ka Oyam.

besigye-Copy
Besigye aganira n’abaturage mu Karere ka Oyam / Ifoto: Chimpreports

Iyi nkuru dukesha Chimpreports irakomeza ivuga perezida Museveni yakunze kuburira uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi ko uwuzagerageza gushaka gutsinda amatora yitwaje iterabwoba cyangwa ikindi azahura n’umujinya w’ingabo.

Bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego z’umutekano nabo batanze gasopo bavuga ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bitazihanganirwa. Naho umuyobozi w’igipolisi, Gen. Kale Kayihura we yahakanye amakuru yavugaga koguverinoma ya NRM itazemera gutanga ubutegetsi niramuka itsinzwe amatora.

Dr Besigye yabajijwe uko yiteguye kuzarinda amajwi ya FDC, maze atangaza ko yizeye kuzakubita inshuro Museveni mu cyiciro cya mbere cy’amatora aho yakoresheje ijambo ry’Icyongereza rikoreshwa mu iteramakofe avuga ko azamukubita Knockout.

Yagize ati: “Museveni na komisiyo y’amatora ntibazarokoka icyiciro cya mbere. Nta cyiciro cya kabiri kizabaho. Ni gute umusifuzi yatangaza ko umuntu uri hasi ari we watsinze mu gihe uwamutsinze ahagaze?” .

Dr Kiiza Besigye umaze gutsindwa na Museveni inshuro 3 mu matora ya perezida, akaba yarasuye umuryango wa nyakwigendera Simple Odok uherutse kugwa mu mpanuka ajya mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FDC.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *