Museveni yahishuriwe uko Col Besigye yashakaga guhanura kajugujugu ye

Umunyapolitiki Col (Rtd) Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, byatahuwe ko mbere yo gutabwa muri yombi afatiwe muri Kenya yabanje kugambanirwa n’umuntu we wa hafi.

Ku wa 16 Ugushyingo ni bwo uyu mugabo usanzwe adacana uwaka na Perezida Yoweri Museveni yafatiwe i Nairobi, mbere yo gufungwa n’igisirikare cya Uganda.

ChimpReports yanditse ko gahunda yo guta muri yombi Besigye ushinjwa kujya mu bikorwa bibangamiye umutekano wa Uganda ndetse n’ubuzima bwa Perezida Museveni, yatangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Ni nyuma y’amakuru Perezida wa Uganda yahawe y’uko hari umucuruzi ukomeye w’intwaro washakaga guhura na we.

Uyu yavugaga ko afitiye Museveni “amakuru akomeye y’ubutasi kandi y’ibanga” yifuzaga kumugezaho “byihuse” ndetse akaba ari we wenyine yifuzaga kuyasangiza.

Uyu mucuruzi w’intwaro ngo ubwo yotswaga igitutu asabwa gusobanura ibikubiye mu makuru yari afitiye Perezida wa Uganda, ngo yavuze ko yerekeye umutekano w’Igihugu ndetse n’ubuzima bw’Umukuru wacyo.

Amakuru avuga ko nyuma y’ubwo busabe busabe Museveni yemereye inzego z’umutekano gutegura ndetse no gufasha mu rugendo uwagombaga kumuha amakuru, mbere yo guhurira na we mu rwuri rwe ruri i Kisozi.

Ubwo bahuraga, umucuruzi ngo yabwiye Perezida Museveni ko Besigye yateguwe guhirika ubutegetsi bwe, biciye mu gukoresha intwaro ndetse no guteza imvururu.

Icyo gihe Museveni kandi ngo yabwiye ko Besigye ahugiye mu gushaka amafaranga yo gukora ubukangurambaga ndetse no kugura intwaro zigezweho, zirimo na drones zagombaga kwifashishwa mu guhanura kajugujugu ya Perezida wa Uganda.

Ni amakuru ngo ataratunguye Perezida Yoweri Kaguta Museveni, kuko Besigye “yari yaragiye agaragara mu bikorwa bigamije guhirika ubutegetsi bwe”.

Icyakora ngo yatunguwe no guhabwa amakuru y’uko ubuzima bwe buri mu kaga.

Ni Museveni wasabye umushyitsi we kumugaragariza ibihamya by’ibyo yavugaga; mbere y’uko undi amugaragariza ibiganiro bitandukanye yari yaragiye agirana na Besigye.

Mu mashusho arimo amwe yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Besigye yumvikana abaza “drones yo kurasa kajugujugu” bitekerezwa ko ari iya Museveni akunze kwifashisha akorera ingendo imbere muri Uganda.

Ayo mashusho icyakora Opozisiyo ya Uganda yayamaganiye kure ivuga ko yacuzwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano.

Usibye ayo mashusho, umushyitsi wa Museveni ngo yanamugaragarije ibiganiro byo kuri telefoni yari amaze igihe agirana na Col Dr Kizza Besigye, ndetse anamuhishurira ko umugambi wo kumuhirika ugeze kure.

Amakuru avuga ko uyu munya-Aziya ari na we wagize uruhare mu ifatwa ry’uriya munyapolitiki, nyuma yo kumushuka bagahurira i Nairobi aho inzego z’ubutasi za Uganda zamufatiye zibifashijwemo n’ubutasi bwa Kenya.

Besigye uheruka kugezwa imbere y’ubutabera bwa gisirikare kuri ubu afungiye i Kampala, gusa yaba we ndetse n’abamwunganira mu mategeko bahakana ibyaha aregwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *